Abana ba Twahirwa Séraphin, Twahirwa Emmanuel Trésor na Uwiduhaye Twahirwa Olive, babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko bahunze u Rwanda kugira ngo badatanga ubuhamya bushinja umubyeyi wabo.
Twahirwa Tresor, imfura ya Twahirwa, yatanze ubuhamya tariki ya 29 Ugushyingo 2023, asobanura ko yahungiye muri Afurika y’Epfo, ati: “Ubuhungiro mbumazemo igihe, n’ubu ndacyaburimo.”
Uyu muhungu yasobanuriye urukiko ko yabaye impunzi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, agaruka mu Rwanda mu 2003, mu mwaka wakurikiyeho yongera kuvugana na se. Mu 2007 ngo ni bwo yongeye kujya mu buhungiro.
Inyangamugayo yabajije uyu muhungu niba azi ibyaha se akurikiranweho, asubiza ko yumvise mu binyamakuru ko ari uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari byo byatumye ajya mu buhungiro kuko mu nkiko Gacaca bari basigaye bamusaba gusobanura ibyo umubyeyi we akekwaho gukora.
Trésor yabwiye urukiko ko nta makuru afite kuri jenoside kuko ngo yabaye akiri umwana. Ngo yabonye “aho kwisanga muri gereza cyangwa se kwicwa”, agomba guhunga. Yasobanuye ko yitabiriye imanza za Gacaca ku Gisenyi, ahunga ubwo yasabwaga kujya gutanga ubuhamya mu nkiko Gacaca i Kigali.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa, yabajije uyu muhungu abantu bamusabye kujya gutanga ubuhamya mu nkiko Gacaca z’i Kigali, asubiza ko ari “abaje mu Bushiru” ariko ngo ntabazi.
Uwiduhaye w’imyaka 34 y’amavuko na we yatanze ubuhamya kuri uyu wa 30 Ugushyingo, abwira urukiko ko yageze mu Bubiligi tariki ya 16 Kamena 2023 nk’impunzi, avuye muri Kenya. Ni nyuma y’aho tariki ya 22 Ugushyingo, nyina Uwimana Primitiva yabwiye urukiko ko atazi aho aherereye.
Umucamanza yabajije Uwiduhaye impamvu yahunze, asobanura ko yabikoze kubera ko yari atangiye kugira ibibazo by’umutekano kuko ngo hari abashakaga ko ashinja se ibinyoma.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko abantu bo muri Kenya batangiye bamutumaho Uwimana bashaka ko ajya gushinja Twahirwa, nyuma yaho baramutelefona.
Perezidante w’urukiko yamusabye gusobanura uko byagendaga, agira ati: “Byatangiye hagati y’2020-2023, ni bwo batangiye kumpamagara, bambwira ko ngomba gushinja Papa. Icyo gihe nabazaga Mama icyo gukora kuko ntifuzaga kubeshya. Mama yambwiye ko bifuzaga ko mvuga nk’ibyo yavuze.”
Uwiduhaye yakomeje ati: “Ibyo byarakomeje, hari uwitwa Langati wampamagaye, mubwira ko ntifuza gushinja Papa ibinyoma. Nyuma hari uwahamagaye Papa, amubwira ko bashaka gusa abashinja, niba nifuza gushinjura, abashinjura badakenewe cyane.”
Uwiduhaye yasobanuye ko ubwo yari agiye kuva muri Kenya, atabimenyesheje Uwimana n’ubwo yamusigiye abana be, kandi ngo ubwo yari akiri muri Kenya yavuganaga na Twahirwa.
Ubwo Uwiduhaye yageraga mu Bubiligi, yasobanuye ko yagiye gusuhuza Twahirwa, ariko ngo ntiyigeze arara mu rugo rwe. Aho agereyeyo ngo ntavugana na Uwimana, yasobanuye ko atagifite nimero ye ya telefone kuko yari ku ikarita (sim card) yataye.
Umushinjacyaha yabwiye uyu mukobwa ko abagenzacyaha bafashe telefone ya Twahirwa mu 2021, basanga yaragiranye ikiganiro na se wamugiriye inama yo “gushaka impapuro zemeza ko aterwa ubwoba”, mu gihe yaba ashaka guhungira mu Bubiligi. Ntacyo Uwiduhaye yabivuzeho, ahubwo yahise arira.
Uwimana na we aherutse kubwira urukiko ko uwitwa Mukavuninka Agathe wo mu Rwanda yamuhamagaye, amusaba kujya gutanga ubuhamya i Kigali, ariko ngo mubyara we yaramuburiye amubwira ko najyayo azabutangira muri gereza, ntiyajyayo, abutangira muri Kenya.
Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 4 Ukuboza 2023.
Tanga igitekerezo