Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwakatiye Dr Munyemana Sosthène imyaka 24 y’igifungo, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Munyemana w’imyaka 68 y’amavuko, yahoze ari inzobere mu kuvura imyanya myibarukiro y’abagore.
Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kugira uruhare mu gucura umugambi w’ibyo byaha.
Yakatiwe nyuma y’ukwezi kurenga aburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris. Mu rubanza rwe humviswe abatangabuhamya batandukanye bamushinjaga.
Nyuma yo gukatirwa kiriya gifungo, abamwunganira mu mategeko batangaje ko bateganya kujurira.
Dr Munyemana yakatiwe gufungwa imyaka 24, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30 y’igifungo.
Dr Munyemana wamenyekanye ku izina ry’"Umubazi wa Tumba", ibyaha yahamijwe yabikoreye mu karere ka Huye.
Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha birimo kuba mu banditse ibaruwa yo gushyigikira Guverinoma yiyitaga iy’abatabazi ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Bwamuregaga kandi kugira uruhare mu ishingwa rya za bariyeri mu rwego rwo gukusanyiriza hamwe Abatutsi no kubafungira ahantu hatandukanye nko mu biro by’inyubako za Leta, mbere y’uko bicwa.
Dr Munyemana mu gihe cy’urubanza rwe yakunze guhakana ibyaha byose yaregwaga, ahubwo akavuga ko yari "Umuhutu utuzuye" wageragezaga kurokora Abatutsi akabahungishiriza mu biro bya Leta.
Dr Munyemana asanzwe ari umuntu wa hafi ya Jean Kambanda wari ukuriye Guverinoma yiyitaga iy’abatabazi.
Urukiko rw’i Paris rwamukatiye nyuma y’imyaka ibarirwa muri 30 arezwe mu rukiko rw’i Bordeaux.
Uyu mugabo yabaye umuntu wa gatandatu uburanishijwe n’ubutabera bwo mu Bufaransa bukamuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo