Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatanu rwasubitse urubanza Kazungu Denis yagombaga gutangira kuburanishwamo mu mizi.
Kazungu akurikiranweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi ndetse n’icyo gufata ku ngufu.
Urubanza rwasubitswe ku busabe bw’ubushinjacyaha bwasabye ko ibyaha aregwa byahuzwa, bijyanye no kuba yari afite imanza ebyiri.
Biteganyijwe ko ku wa 12 Mutarama ari bwo uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.
Kazungu Denis yavuzwe cyane mu mwaka ushize nyuma yo gukekwaho kwica abantu barenga 10 biganjemo abagore akabashyingura mu gikoni cy’urugo yari atuyemo ruherereye mu murenge wa Busanza w’akarere ka Kicukiro.
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko muri Nzeri 2023 ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yemeye ibyaha aregwa, ashimangira ko atari ibyo gukiniraho.
Tanga igitekerezo