Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, Muhinyuza Désiré, yatsinze urubanza yaburanagamo na mugenzi we Kirimi Koome w’umunya-Kenya rwerekeye sosiyete ifite agaciro ka Frw miliyari 3,2.
Aba bombi bari bamaze igihe mu mahari nyuma yo kutajya imbizi ku ugomba kugira uburenganzira kuri miliyoni 400 z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyari 3.2) yari muri Banki ebyiri muri iki gihugu.
Ni amafaranga yavuye mu bucuruzi bwakorewe kuri internet biciye muri sosiyete yitwa Stay Online Limited.
Ubu bwumvikane buke bwari bwaratumye mu mezi yashize Urukiko rwo mu gace ka Milimani rufunga konti za Stay Online Limited zari muri Equity Bank Limited na United Bank Africa Limited, kugira ngo uwo mutungo uziriho ubungabungwe.
Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kenya ni rwo rwaburanishaga urubanza rwa bariya bagabo bombi mu rwego rwo kumenya nyiri Stay Online Limited.
Koome Kirimi yavugaga ko ariwe nyiri iriya company, ariko Desire Muhinyuza akavuga ko Kirimi yagizwe nyirayo nyuma y’uko bigaragaye ko hari imbogamizi ziba mu kuba umunyamahanga yakwandikisha sosiyete mu izina rye muri Kenya.
Mu Ukwakira uyu munyarwanda yari yabwiye urukiko ko Kirimi yamubwiwe n’umuntu w’inshuti ye, amubwira ko azamufasha kwandikisha Stay Online Limited mu mazina ye [ya Kirimi] akagira imigabane ingana na 100% mu izina rye; ariko ibyo byose bigakorwa hashingiwe ku cyizere.
Ku wa 14 Mata 2023 nibwo Muhinyuza yumvikanye na Kirimi ko sosiyete ye yandikwa mu mazina ye.
Uyu mugabo yavuganye na Kirimi, amubwira ko yamufasha kwandikisha Stay Online Ltd, ndetse amwizeza ko nyuma namara gukemura ibibazo bye bijyanye n’ubwenegihugu n’ibindi, azamusubiza iyi sosiyete.
Muhinyuza biciye mu banyamategeko be, Danstan Omari na Aranga Omaiyo yabwiye umucamanza ko yakemuye ibibazo byatumaga atabasha kwandikisha sosiyete muri Kenya, ariko ko Kirimi adashaka kumusubiza ikigo cye nk’uko babyumvikanye ahubwo agahitamo kukimuriganya.
Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kenya mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa Gatatu, rwemeje ko Muhinyuza agomba gusubizwa Stay Online Limited (SOL).
Umucamanza Alfred Mabeya kandi yategetse Kirimi Koome gusubiza Muhinyuza imigabane yose y’iriya sosiyete, ndetse no kumuha ku nyungu y’amafaranga yagiye yinjiza.
Kirimi kandi yategetswe gusubiza Muhinyuza $100,000 (arenga Frw miliyoni 120) yari yaramuhaye ngo asore mu izina rya Stay Online Limited bikarangira undi ayakoresheje mu nyungu ze bwite.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo uyu munyarwanda yari yarariganyijwe iriya sosiyete.
Umucamanza yemeje ko yari yarariganyijwe, ashingiye ku kuba "Kirimi Koome yakoze uburiganya kubera ko atujuje ifishi y’umutungo ubyara inyumgu mu gihe cyo gushinga sosiyete."
Muhinyuza biciye muri Danstan Omari yavuze ko uriya mwanzuro w’urukiko wongeye kugarurira icyizere "abashoramari bahuguzwa imitungo yabo n’abanya-Kenya babyiyemeje."
Byari mbere yo gushimira ubutabera bwa Kenya bwongeye kumusubiza umutungo we wari waramaze gusa n’umucika burundu.
Tanga igitekerezo