Urukiko Rukuru muri Kenya ku wa Kane tariki ya 27 Mata rwategetse ko imitungo Kabuga Félicien afite i Nairobi ikomeza gufatirwa, kugeza igihe Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruzafatira umwanzuro ku rubanza aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango wa Kabuga wasabaga ko umwanzuro w’urukiko wo ku wa 06 Gicurasi 2008 wo gufatira inzu ye iri i Nairobi uvanwaho, ibyo umucamanza Esther Maina yateye utwatsi.
Umwanzuro wo gufatira iyi nzu wafashwe mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyari kigamije kugeza Kabuga imbere y’ubutabera.
Iyi nzu kugeza ubu yanditse mu mazina ya Kabuga ndetse n’umugore we Mukazitoni Josephine wagiye mu Bubiligi mu mwaka wa 2017. Kuva ifatiriwe amafaranga ayikodeshwa ashyirwa mu isanduku ya Leta ya Kenya.
Umucamanza Maina mu mwanzuro w’urukiko yavuze ko iriya nzu izakomezwa gufatirwa kugeza hatangajwe umwanzuro w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ku rubanza uyu mugabo arimo.
Uyu mucamanza yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yo kuvanaho umwanzuro wafashwe n’umucamanza mugenzi we, Muga Apondi wategetse ko iriya nzu ifatirwa.
The East African yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Simbona impamvu yo gukuraho iki cyemezo. Nemeje ko umwanzuro wafashwe na Apondi ukomeje kubahirizwa ndetse ngatesha agaciro ubusabe bwo kurekura iyi nzu."
Amakuru avuga ko Kabuga nyuma yo kuva mu Rwanda yabaye igihe kitari gito muri Kenya ndetse anahakorera ibikorwa by’ubucuruzi; mbere yo kuhava yerekeza mu Bufaransa aho yafatiwe muri 2020.
Uyu mukambwe w’imyaka 90 y’amavuko afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu hashize igihe agejejwe imbere y’ubutabera; gusa mu minsi ishize hafashwe umwanzuro wo gusubika urubanza rwe ku mpamvu z’uburwayi byemejwe ko afite.
Tanga igitekerezo