Uwari Gitifu w’Akarere ka Ngoma Mutembe Tom, wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 5Frw, yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw, Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) wabaye icyitso muri icyo cyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3,750,000 Frw.
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye abo bagabo bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.
Umwanzuro w’Urukiko wo kuwa 23 Ugushyingo 2023, na none Urukiko TGI Nyarugenge ruhaburanishiriza imanza rwasomye mu ruhame urubanza Mutabazi Celestin akomeza kuburana afunzwe mu gihe Mutembe Tom we yahise afungurwa aburana ari hanze.
Rwemeje ko icyemezo cyo kuwa 27 Ukwakira 2023 gifunga Mutabazi Celestin na Mutembe Tom gihindutse ku bijyanye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo Mutembe Tom yafatiwe, rutegeka ko Mutembe ahita afungurwa icyemezo kigisohoka.
Iyi ruswa ivugwa ko yatanzwe na rwiyemezamirimo akorerwa inyigo y’umushinga wo kubaka parikingi y’amakamyo mu Karere ka Ngoma.
Nyuma yo gutabwa muri yombi bakanagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe kuri icyo cyaha, kuwa 31 Gicurasi 2024 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwemeje ko Mutembe Tom ahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke yifashishije imirimo ye ngo hagire igikorwa, naho Mutabazi Célestin ahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo kwakira indonke.
Itegeko riteganya ko uhamwe n’icyaha Mutembe Tom yahamijwe cyo gusaba no kwakira indonke gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ni mu gihe icyaha Mutabazi Célestin yahamijwe, itegeko risobanura ko gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.
Mutembe Tom wabaye Gitifu w’akarere ka Rutsiro, yimuriwe mu karere ka Ngoma, muri Gashyantare 2022.
2 Ibitekerezo
Ntirushwamaboko karisite Kuwa 04/07/24
TUBASHIMIYE AMAKURUMEZA MUTUGEZAHO
Subiza ⇾Ntirushwamaboko karisite Kuwa 04/07/24
Uwomuyobozi gitifu yako.ze amarorerwa yarakwiye kuba inyangamugayo gusa nahanwe. Namategekorose yarahemutse .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo