Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya ba gisirikare kuzakora inshingano zabo bita cyane ku kwihutisha dosiye bagezwaho, gukumira ruswa ndetse no gukumira ikintu cyose cyahungabanya ubusugire bw’Igihugu.
Ni abashinjacyaha bane barahiriye izo nshingano nyuma y’uko bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Nyakanga 2023. Barimo Lt. Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt. Col. Jean Paul Mubiligi Rwamfizi, Capt. Gaspard Ndayambaje na Capt. Jacques Kwizera.
Barahiye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 aho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kwimakaza indangagaciro nziza zisanzwe ziranga Ingabo z’u Rwanda bagendera ku murongo w’Ikinyabupfura n’Imyitwarire byiza bisanzwe biranga igisirikare cy’u Rwanda.
Yabasabye kandi gukorana neza n’izindi nzego z’ubutabera n’iza gisirikale, kurwanya ruswa ndetse no kwihutisha dosiye zo mu butabera cyane cyane izerekeye ubusugire bw’igihugu. Ati “Guverinoma rero irabasaba gukomeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu rwego rw’ubutabera ndetse n’izindi zose z’ubushinjacyaha hagamijwe gukumira ibyaha no kwirinda icyahungabanya ubusugire bw’igihugu.”
Akomeza agira ati “Ingabo zacu zuzuza inshingano aho ziri hose yaba mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga namwe rero turabasaba ko mukomereza kuri uwo murongo, kuzuza neza inshingano murahiriye uyu munsi bizabafasha gukomeza kwimakaza umuco w’ikinyabupfura ugakwira hose mu bushinjacyaha bwa gisirikare kandi nk’uko tubizi uretse no kuba umushinjacyaha iyo ndanga gaciro umusirikare wese arayigira .”
Aba bashinjacyaha kandi basabwe kwirinda icyaha cya ruswa mu rwego kuzuza neza inshingano zabo zo gutanga ubutabera, minisitiri Dr Ngirente yababwiye ngo “Murasabwa kwirinda ruswa, umunyarwanda wese asabwa kwirinda ruswa byagera ku musirikare tukabimusaba kurenzaho, byagera ku mushinjacyaha tukabimusaba kurenzaho noneho birenze urugero kuko uba ugiye mu rwego rw’Ubutabera.”
Urwego rw’ubutabera muri rusange ni rwo rwaje imbere nk’urwagaragayemo cyaha cya ruswa cyane ugereranyije n’izindi aho raporo ya ‘Rwanda Bribery Index 2023’ y’umuryango wa Transparency Rwanda yagaragaje ko urwego rwa RIB ari rwo rwagize abakozi benshi bakiriye ruswa, ku mwanya wa kabiri hakaza urwego rw’Ubushinjacyaha naho ubucamanza bukaza ku mwanya wa gatatu.
Tanga igitekerezo