Urukiko Rukuru Ku wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Bishop Rwagasana Thomas wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri torero.
Bishop Rwagasana yanahanishijwe gutanga ihazabu ya Frw miliyoni 50.
Uyu mugabo ari mu bantu 12 biganjemo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo wayo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe ni yo bashinjwaga kunyereza.
Ni amafaranga afitanye isano n’umushinga wo kubaka Dove Hotel ADEPR yatangiye muri 2012. Ni Hoteli byavuzwe ko yuzuye itwaye abarirwa muri Frw miliyari 6.2, nyamara igenagaciro ryakozwe muri 2018 ryerekana ko yuzuye itwaye abarirwa muri Frw miliyari 5.2.
Amafaranga bariya bantu 12 baregwaga kunyereza ni ayakusanyijwe n’abanyamuryango ba ADEPR mu rwego rwo gufasha iri torero kwishyura inguzanyo ya Frw miliyari 3.3 yari yarahawe na Banki ya BRD, kugira ngo ribashe kubaka iriya Hoteli.
Muri 2017 ni bwo bariya bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batawe muri yombi, mbere yo gutangira kuburanishwa.
Mu bari batawe muri yombi harimo Bishop Rwagasana muri 2018 waje kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, gusa biba ngombwa ko muri 2019 ADEPR, ubushinjacyaha na bagenzi babo bari bahamijwe ibyaha bajurira nyuma yo kugaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko.
Undi wari wagizwe umwere icyo gihe ni Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora ADEPR wongeye kugirwa umwere n’Urukiko Rukuru.
Uru Rukiko mu mwanzuro warwo wo ku wa Kane w’iki cyumweru, rwagaragaje ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rwagasana gufungwa imyaka 12 bufite ishingiro; maze rutegeka ko afungwa imyaka irindwi.
Mu bari barajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi harimo Sindayigaya Théophile, Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko ubujurire bwa Sindayigaya nta shingiro bufite, rugumishaho igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Frw miliyoni 1 yari yarahanishijwe.
Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.
Urukiko kandi rwemeje ko Sibomana Jean na Sebagabo Leonard badahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, runemeza ko Gasana Valence, Beninka Bertin badahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.
Mutuyemariya Christine yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw mu gihe Twizeyimana Emmanuel yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw.
Undi urukiko rwategetse ko ahanwa ni Mukakamali wahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Abahamijwe ibyaha kandi bategetswe gusubiza amafaranga bagiye banyereza mu buryo butandukanye.
1 Ibitekerezo
Mucyo Kuwa 02/12/23
Ntabwo bihagije!!!aba bantu ni bakire ibihano byo mw’isi n’ibyo mw’ijuru birabategereje kuko ibyo mw’isi ntibihwanye n’ibibi bakoze.turabizi neza
Subiza ⇾Tanga igitekerezo