Umuhungu wa muganga Dr Munyemana Sosthène witwa Gustave Ngabo yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Paris ko urubanza rw’umubyeyi we ari urw’ibinyoma gusa kuko ngo nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabo w’imyaka 41 y’amavuko yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo yatangaga ubuhamya bushinjura umubyeyi we muri uru rukiko rwo mu Bufaransa.
Nyuma yo kwisobanurira urukiko, Ngabo yagize ati: «Hashize imyaka 30 habaye jenoside, hashize imyaka 28 hategurwa uru rubanza ruri kuvugwamo ibinyoma, urubanza ruri guhindagurwamo ubuhamya, kubeshya kw’abatangabuhamya, ni ukubeshya gusa.»
Uyu muhungu wari ufite imyaka 12 mu gihe cya jenoside yabwiye urukiko ko hari inkuru yasomye igaragaza se nk’Umubazi wa Tumba. Yayishingiyeho avuga ko ibivugwamo atari ukuri kuko ngo «nta muntu yigeze yica.»
Mu iburanisha ryo ku wa 28 Ugushyingo, hari umutangabuhamya w’imyaka 60 y’amavuko wavuze ko yabonye Munyemana na Ngabo bayoboye ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe kuri segiteri Tumba. Urukiko rwasabye uyu muhungu kugira icyo abivugaho, azunguza umutwe maze asubiza ati : « Ni agahomamunwa ! Nari muto, sinashoboraga kuba najya muri ibyo bintu.»
Umucamanza yamusabye kuvuga ibyo yibuka muri jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko mu gihe yabaga, hari byinshi atari yagasobanukiwe, gusa ngo ari kugenda abimenya kuva yajya mu Bufaransa, ati: «Cyane muri iyi myaka Papa ategura uru rubanza.»
Yabajijwe uko Munyemana yafatwaga mu Rwanda, asobanura ko yari umuntu wubashywe kuko yari umuganga, akigisha muri kaminuza, agakora no mu bitaro byayo. Ati: «Ngenda nsobanukirwa ko yari umuntu wubashywe.»
Visi Perezida w’urukiko yabajije Ngabo iby’amashyaka yabaye i Butare, asubiza ko iryo yibuka ari rimwe ryari ku butegetsi kandi ngo buri Munyarwanda yaribagamo. Yabwiye umucamanza kandi ko atigeze abona Munyemana mu by’amashyaka.
Ngabo yabwiye urukiko kandi ko kwa Munyemana batavugaga iby’amashyaka n’amoko, bityo ko we atashoboraga gutandukanya Umuhutu n’Umututsi. Ati: «Mu rugo ntabwo twavugaga iby’amashyaka n’amoko. Sinari nzi ubwoko bwacu. Bwashyirwaga mu ndangamuntu kandi nari ntarayihabwa. Gusa mu muryango wacu namenye ko harimo Abahutu n’Abatutsi.»
Umwunganizi wa Munyemana yabajije Ngabo niba atarigeze yumva se avuga ku moko, asubiza ko bitabayeho. Ati: «Ntabyo numvise, ari na byo byajyaga binshyira mu gihirahiro, nkibaza icyo turi cyo kuko numvaga Hutu-Tutsi. Nakomeje kwibaza Hutu, Tutsi, nkibaza impamvu umwe abona undi ukundi. N’ubu sinumva itandukaniro nk’Abanyarwanda.»
Umwunganizi w’abaregera indishyi yabwiye Ngabo ko Munyemana yavuzweho kujya ku marondo, amubaza niba byari bisanzwe ku muntu w’umuganga. Yamusubije ati: «Amarondo yarayakoze nk’abandi babungabunga umutekano. Ni umuganga, yego, ariko ni n’umuturage.»
Uyu muhungu yabajijwe niba hafi y’iwabo harabaga bariyeri, asubiza ati ko hari iyari muri metero nka 300 uvuye ku biro bya segiteri Tumba. Ati: «Kugera kuri segiteri nko muri metero 300 ndumva hari bariyeri.»
Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023, humvwa abandi batangabuhamya.
Tanga igitekerezo