Perezida, Raïsi (Rayisi), Kingi, Kihebe, ni amwe mu mazina yitirirwa Twahirwa Seraphin. Mu rukiko rwa Rubanda rwa Bururseli, mu Bubiligi, abo bari baturanye, abo bakoranye mbere no mu gihe cya jenoside, abari abayobozi basanisha aya mazina n’ibikorwa by’ubugome byaba byaramuranze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.We n’abamwunganira byose barabihakana.
“Amazina ya Twahirwa Seraphin arimo Kihebe, Raïs ndetse na King, na yo agaragaza ko yari umuntu udasanzwe”. Mu myanzuro ye, umushinjacyaha Kathleen Grosjean yegeranyije ibimenyetso byose, akantu ku kandi, dore ko hasatirwa indunduro y’urubanza.
Mu gusobanura urugendo rwinjiza Twahirwa mu byaha amurega, umushinjacyaha agaruka ku batangabuhamya benshi batandukanye, mu bihe bitandukanye. Abarimo uwitwa Sakade, wari mu mutwe w’interahamwe za Karambo, batanze ubuhamya butaziguye. Bugaragaza ko habayeho “umugambi wo kwica, gutegura uburyo bizakorwamo, kugena abagombaga kwicwa, no gushaka ibikoresho byose bihagije bizifashishwa muri ubwo bwicanyi”.
Inzoga ya Wisiki ya buri munsi, kurwana mu kabari, abatutsi bamugurira inzoga bigura, gusambanya abagore b’abagabo, kwica aseka abantu barimo inshuti n’abagore asambanya, iyo ni yo foto rusange ya Twahirwa iri mu mvugo y’abari abaturanyi n’interahamwe ngo bakoranye.
Yatangije jenoside ku ya 6 Mata!
Bwana Mucandazi Vital alias Kivumbi yari inshuti ya Kajuga Robert, Perezida w’interahamwe ku rwego rw’igihugu. Ngo ni umututsi yari yahaye inshingano zo gukorana bya hafi na Twahirwa. Ngo yari umwizerwa impande zombi, kwa Kajuga no kwa Twahirwa.
Ku kibazo cya za lisiti z’abatutsi bagombaga kwicwa, yagize ati “Hari urutonde rw’amazu yagombaga gusenywa ndetse n’abantu bagombaga gupfa muri 94. Ibyo byose ni Twahirwa wabigiraga. Gusa bategura izo lisiti, ntabwo nari mpari. Ntabwo kandi ari lisite yagendanaga mu mufuka, ahubwo yari yarazimanitse mu nzu iwe. »
Abajijwe ku ruhare rwa Twahirwa mu bitero byabaye, kuva tariki ya 6 Mata mu 1994, niba hari n’inama zabaye, Kivumbi arabyibuka nk’ibyabaye ejo. Agira ati «Mbere y’uko indege ya Habyalimana ihanuka, hari nimugoroba turi kunywa inzoga mu kabari. Twahirwa na we yaraje asaba inzoga aranywa. Hashize umwanya tubona arasohotse. Yari afite icyombo. Hashize akajya, twumva agarutse avuga ngo yewewe, na Dogiteri na we arapfuye, bose barabishe». Akomeza agira ati «Hari umugore bakoranaga muri Minitrape waje amubaza impamvu ari kwivugisha. Twahirwa aravuga ngo munyumvise ibyo uyu ari kuvuga! Icyo gihe Twahirwa yakuyemo pistolet aramurasa. Umwana we w’imyaka 11 avuze ngo mama we araguye, Twahirwa na we yahise amurasa. Icyo gihe twabonye ko ibintu bikomeye».
Ni bwo ngo yahise ahamagara interahamwe azibwira ko abatutsi bohereje abana babo ngo bajye mu nyenzi bagomba gupfa. Kivumbi agira ati “ Icyo gihe hafashwe icyemezo cy’uko nta mututsi n’umwe ugomba gusigara”. Yeemeza ko ubwo Twahirwa yarasaga umuryango wa Rugambage yari hafi ye, kandi ko“ Icyo gihe yarakomeje yica uwitwa Paul, Murenzi na Kayibanda mukuru we, yica kandi n’undi musaza witwaga Iyatora.”
Ijambo rye ryari itegeko!
Abatangabuhamya bakoranaga na Twahirwa mu nterahamwe bavuga ko ntawagiraga icyo akora atahawe amabwiriza na Twahirwa.
Umwe muri bo ufunze kubera jenoside avuga ukuntu Twahirwa ari we watoranyaga urubyiruko rw’interahamwe. Avuga ko bajyaga mu myitozo bakagaruka bambaye “inkota, grenades na cordelettes”. Ikindi ngo yari afite umuco wo “guhamagaza abatutsi bagombaga kwicwa, bakazanwa iwe mu rugo, akabica abarashe”.
Twahirwa kandi ngo yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu abagore, anashishikariza abandi. Ibi ngo byahamijwe n’abatangabuhamya batandukanye. Undi mutangabuhamya wari n’Interahamwe yemeza ko Twahirwa yohererezaga Interahamwe ze abatutsikazi ngo zibafate ku ngufu. Agira ati "kandi icyo yavugaga cyabaga kigomba gukorwa. Ijambo rye ryari itegeko."
Uyu mugabo wahoze ari interahamwe akomeza asobanura ko Twahirwa ari we waberekaga aho bagaba igitero. Asobanura agira ati "Iyo twageragayo, uwabaga ashaka kwica yaricaga, uwashakaga gufata ku ngufu abatutsikazi akabikora, ariko n’ababaga bashaka kubikora byose na bo barabikoraga. Ni uko byari bimeze."
Kuki washumurije abajandarume umuryango wanjye?
Bwana Gasana James, wahoze ari minisitiri w’ingabo ku ngoma ya Habyarimana, na we yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa. Uyu mugabo yaje guhunga igihugu nyuma yo kotswa igitutu na Perezida Habyarimana ubwe, nyuma y’ifungwa rya Twahirwa muri Gicurasi 1993. Yari akurikiranyweho umuntu wiciwe iwe mu rugo n’interahamwe ze. Mu buhamya bwa Gasana, yanatanze no mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), agira ati «Ku itariki ya 10 Kamena 1993, afite uburakari budasanzwe, ari hamwe na Ruhigira Enoch wari umuyobozi w’ibiro bye, Habyarimana yarantonganyije ngo kubera ikibazo cy’uwitwa Twahirwa Seraphin, wo mu muryango we, wari umuyobozi w’interahamwe z’i Gikondo. Jandarumori yari yaramutaye muri yombi kubera urupfu rw’umuntu abambari be biciye mu rugo iwe. Ngo yari yababajwe n’uko nashumurije abajandarume ku muntu wo mu muryango we, bityo agashaka ko ahita arekurwa nta yandi mananiza».
Nyirabayazana yabaye urupfu rw’uwitwa Rudasingwa Fulgence wiciwe kwa Twahirwa, mu ijoro ryo ku wa 15 Gicurasi 1993, ubwo yari yagiye kumwishyuza amafaranga yari amufitiye. Ibi ngo byabereye mu maso y’abajandarume na Komanda wabo wagerageje gukoma Twahirwa imbere, aranga arabasuzugura, ashishikariza ingabo ze gukomezaa gukubita nyakwigendera. «Nyuma y’ibyo byose, sinashoboye kwiyumvisha uburakari Habyarimana yari amfitiye kubera kurengera umwicanyi ruharwa».
Interahamwe yananiranye!
Gen Augustin Ndindiriyimana yabaye umugaba mukuru wa Jandarumori ku bihe by’amashyaka menshi. Ubwo yageraga imbere y’urukiko, nk’umutangabuhamya, yagarutse kuri jenoside n’interahamwe. Yasobanuriye urukiko ko hari igihe yasabye kubonana na Perezida Habyarimana, ajya gusobanura ibijyanye n’imyitwarire y’interahamwe. Icyo gihe Habyarimana ngo yemeye ko zari zitangiye kurengera, zikora ibikorwa bibi. Ku nterahamwe z’i Gikondo, by’umwihariko, avuga ko «zashyiragaho za bariyeri, izindi zigakora amarondo, ari na ko zikora ibikorwa iby’iterabwoba ku ngo zari zituyemo abatutsi».
Mu nterahamwe, ngo harimo n’urubyiruko rwari mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’imirwano, mu majyaruguru, hagati y’ingabo za Leta n’iza FPR. Urwo rubyiruko rwose ngo harimo n’amabandi. Bose bakaba baragiye bahabwa imyambaro ndetse n’imyitozo ya gisirikari.
Abajijwe niba azi abantu bari mu nterahamwe z’i Gikondo, avuze ko harimo Seraphin Twahirwa, les jeunes acrobates bo mu Gatenga n’abandi.
Ku bijyanye na Twahirwa Seraphin ubwe, Gen Ndindiriyimana asobanura ko amuzi « kuko ari umwe mu nterahamwe zavugwagaho imyitwarire mibi, zirimo abitwa Setiba na Ngirabatware».
Umugome utagira umujyanama!
Abajijwe ku bijyanye n’imyitwarire yabonanaga Twahirwa ku bagore, umutangabuhamya Mucandazi Vital alias Kivumbi agira ati”yakundaga abagore cyane”. Abajijwe niba yarabonaga abagore na bo bamukunda agize ati ”abagore ntabwo bamukundaga ahubwo baramutinyaga, kuko yari umusore w’umunyambaraga, kandi utagiraga ikintu na kimwe atinya.”
Abajijwe niba azi abagore Twahirwa yaba yarafashe ku ngufu, asubije ko yakundaga cyane abagore bafite abagabo. Agira ati“Jye nabonaga akunda cyane abagore bafite abagabo kandi babaga bakiri bato”.
“Hari igihe byageze numva ntagikeneye kureba Twahirwa, ahubwo nkeneye kureba aho nahisha umuryango wanjye”. Uyu mutangabuhamya Kivumbi, ngo wari wubashywe ku Karambo, ngo byageze aho yiyemeza guhunga Twahirwa. Ni nyuma y’aho Twahirwa yiciye Martha bakoranaga muri Minitrape n’umugore wa Rugambage, kandi bombi bari abasambane be. Urupfu rw’agashinyaguro rwa Martha Mukamusangwa, rwatangije jenoside ku Karambo, rushimangirwa n’uwari inshuti ya nyakwigendera, usobanura “ukuntu Twahirwa yishe Martha anamurashe mu maguru, agahita yica n’umukobwa we.”
Kivumbi asobanura agira ati “umuntu wari wageze aho rero, nta zindi mpuhwe yari afite, nta mishinyiko, nta wundi muntu washoboraga kumugira inama. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ngo muhunge”. Uyu mutangabuhamya avuga ko Twahirwa yakoraga ibyo yabaga afite mu mutwe we, ngo nta mujyanama yagiraga. Agira ati “Ese umuntu umeze gutyo, wowe wamugira iyihe nama? Umuntu wishe abantu yaryamanaga na bo”! Yibaza ko yasaga n’uwarenze ihaniro kubera ko “bishoboka ko yaba yarabikuye ku mubyeyi we, kuko se na we ari uko yari ameze. Nta muntu washoboraga kumubwira ngo reka ibingibi, kora ibingibi.”
Kuri byose baramubeshyera!
Byose arabihakana, kimwe na Me Vincent Lurquin umwunganira. None se yajyaga gukorera gute ibyaha ahantu, kandi atari ahari? Twahirwa yemeza ko, kuva tariki ya 6 kugera ku ya 11 Mata 1994, yari yihishe hamwe n’umuryango we, nyuma ahita ahungira aho avuka mu majyaruguru y’igihugu. Agira ati “kubera ko nari umuturage usanzwe, naratekereje nti biramutse bigenze nabi nabyitwaramo nte? Naribwiye nti ni ngombwa ko mpungisha umugore wanjye [w’umututsi]. Nari numvise abasirikare bavuga ko abatutsi bahigwa kuko byavugwaga ko ari bo bahanuye indege [ya perezida Habyarimana]”.
Kuva icyo gihe ngo ntiyiheze ava mu majyaruguru y’u Rwanda kugera ahungiye muri Zaire n’umugore we n’abana, ku wa 17 Nyakanga.
Ku birebana n’umutwe w’interahamwe, ibikorwa byazo n’ubwicanyi, nyir’ubwite abihakana yivuye inyuma. Agira ati «nakubwiza ukuri, madame Perezida, ko ntari umuntu ushishikaye muri izo nterahamwe ». Ngo kubera ahanini ubumuga bwe, ntiyajyaga kubishobora. Ku izina rya “Perezida” yitwaga icyo gihe, ngo ntaho rihuriye n’ubuyobozi bw’interahamwe. Ahubwo ngo arikomora ku kuba cyera yari afite impano idasanzwe mu mukino w’intoki wa baskebal, aho yabaga.
Ni bo bahinduye Gikondo umuyonga?
Twahirwa aregwa icyaha cya jenoside n’ibyaha byakorewe inyokomuntu, birimo no gusambanya abagore. Ibi byaha byakorewe byakorewe ku Karambo, mu Gatenga na Gikondo. Ni mu gihe mugenzi we, umunyemari Basabose Pierre, aregwa ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wo gukora jenoside, binyuze mu kuba umunyamigabane wa Radio RTLM, mu nama zitegura jenoside no gutera inkunga z’ibikoresho interahamwe. Ku bw’umushinjacyaha Kathleen Grosjean “Kuba Gikondo yaratwitswe igahinduka amaraso n’umuyonga, ni ukubera aba bagabo bombi baregwa”.
Igihe cyose umushinjacyaha amaze agaragaza ikirego ku kindi, abashinja bwa nyuma, Twahirwa akimaze yandika. Ni mu gihe, mugenzi we Basabose asa n’uwifatiwe n’agatotsi. N’urwenya ruvanze n’ubunyamwuga, umushinjacyaha amumamye akajisho asobanurira inteko ati “Uyu munsi, arasa n’umusaza utagira icyo yonona, ariko muramucira urubanza ku byo yakoze agifite umutwe we wose, ari ku isonga ry’ububasha bwe uko bwakabaye”.
Ari Basabose, ari Twahirwa, bose bemeza ko jenoside iba batari i Gikondo. Ukuri ni ukuhe? Biteganyijwe ko, hatagize igihinduka, ku wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza, ari bwo inteko y’Urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli ruzakemura impaka. Twahirwa cyangwa Basabose bakaba abere, cyangwa se bagahamwa n’ibyaha baregwa.
Tanga igitekerezo