Umuhungu wa Basabose Pierre witwa Ineza Roger Noël yamutanzeho ubuhamya mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, aho aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Yasobanuye ko mu byo umubyeyi we azira harimo inzu ya Pasteur Bizimungu yaguze mu cyamunara.
Ineza wari ufite imyaka 3 y’amavuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi (ubu afite 32) yifashishijwe na Basabose nk’umutangabuhamya umushinjura kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023. Yabanje gusobanura ko ibyo yibuka ari ibyabaye nyuma y’1996 ubwo bari mu buhungiro muri Zaïre.
Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko yageze mu Bubiligi ubwo yari afite imyaka 18, kandi ko ubu ari we wita kuri Basabose “mu bihe bikomeye by’uburwayi”, ahamya ko bifitanye isano no kuba umubyeyi we yaratakaje imitungo ye iri mu Rwanda.
Perezidante w’urukiko yabajije Ineza uburyo abanye na se, amusubiza ko kwita kuri Basabose bimugora bitewe n’uburwayi afite. Ati: “Biragoye. Ntagishobora gutekereza, yibagirwa vuba. Mbese ntacyo agishoboye, byageze no ku buryo bw’amarangamutima. Yari afite business y’ubuvunjayi, amangazini n’ibindi”
Me Jean Flamme wunganira Basabose yibukije Ineza ko uregwa yaguze mu cyamunara inzu ya Pasteur Bizimungu, amubaza niba ajya abyicuza. Yamusubije ko iri mu byo azira, ati: “Ni byo. Yambwiye ko imwe mu mpamvu akurikiranwe ari ukuba yaraguze iriya nzu, ko yatumye bamuhanga amaso.”
Ineza yabwiye urukiko ko ubuzima bwo mu mutwe bwa nyina (aba mu Buholandi) budahagaze neza, kandi ko byatewe n’uko ababyeyi be (ba nyina) bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuba Basabose yarashyizwe ku rutonde rw’abajenosideri.
Inyangamugayo yabajije Ineza niba nyina yaramubwiye impamvu Basabose yashyizwe ku rutonde rw’abajenoside, asubiza ati: “Yego yarabimbwiye. Byari ukubera imitungo ye. Urumva babimuhamije, ntiyazasubirana imitungo ye.”
Ineza, ashingiye ku makuru yahawe, aremeza ko Basabose yari afite imigabane muri RTLM, ariko ngo yari iyo kumufasha guteganyiriza ahazaza he. Ati: “Byari ukwiteganyiriza yaba kuri we no ku bamukomokaho. Nyuma y’aho ni bwo naje kumenya ko [RTLM] yakoze propaganda yo kubiba urwango.”
Umuhungu wa Basabose ni we mutangabuhamya wa nyuma utanze ubuhamya muri uru rubanza rwatangiye mu mizi tariki ya 9 Ukwakira 2023.
Tanga igitekerezo