Nyuma y’ubusabe bwinshi bw’abacuruzi bavugaga ko hari abantu bakoresha nimero ziranga abasora (TIN) zitari izabo mu kurangura ibicuruzwa kandi ba nyirazo batabizi, bityo bikabavangira mu mibare y’ubucuruzi bwabo cyane cyane ku bijyanye n’ibicuruzwa biri mu bubiko bwabo, Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bufasha abacuruzi gucunga umutekano wa TIN, bityo bagaca ukubiri n’abamamyi babiyitirira mu kurangura.
RRA isobanura ko ubu buryo buzajya bukoreshwa n’umucuruzi mbere (...)
ubukungu

Aho umupaka wa Gatuna ufunguriwe ubucuruzi n’u Rwanda bugeze kuri miliyoni 20$ ku kwezi – Gen. Muhoozi
-
Hashyizweho uburyo bufasha abacuruzi gucunga umutekano wa TIN zabo
24 May, by TUYIZERE JD -
U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byungukiye cyane banki zo muri Kenya
21 May, by TUYIZERE JDBanki nkuru ya Kenya (CBK) yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’iburasirazuba cyungukira banki zo muri Kenya amafaranga menshi cyane.
CBK yatangaje ko mu mwaka ushize, amashami ya banki zo muri Kenya aba mu karere yungutse amashilingi miliyari 32.51. Ni mu gihe mu 2021, zari zarungutse amashilingi miliyari 17.23.
U Rwanda rwungukiye izi banki amshilingi miliyari 10.16 (ni miliyari zisaga 82 z’Amanyarwanda) mu mwaka ushize. CBK yabisobanuye iti: “U Rwanda ni rwo (...) -
Hari gahunda y’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bazajya bemererwa kwishyura FRW muri Uganda
18 May, by TUYIZERE JDGuverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda zifitanye gahunda y’uko abacuruzi bakorera muri ibi bihugu bazajya bemererwa kwishyura amafaranga bikoresha (Amanyarwanda n’Amashilingi), bidasabye ko babanza kujya kuyavunjisha.
Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabyemeje ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’igihugu yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023.
Yagize ati: “Abacuruzi bo muri Uganda bagura ibicuruzwa mu Rwanda bakwishyura mu mashilingi ya (...) -
RDC yashyizwe mu bihugu 10 bikize muri Afurika
17 May, by TUYIZERE JDIkigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyashyize Repubulika ya demukarasi ya Congo mu bihugu 10 bikize ku mugabane wa Afurika.
IMF, muri raporo nshya yasohotse muri uyu mwaka, yagaragaje ko umusaruro mbumbe wa RDC wageze kuri miliyari 69 z’amadolari ya Amerika, hakaba harabayeho ubwiyongere bwa miliyari 6 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe burashingira bwatewe n’umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’amavugurura ubuyobozi bw’iki gihugu (...) -
U Rwanda rwongereye amasezerano rufitanye na PSG kugeza mu 2025
11 May, by Denis NsengiyumvaNyuma y’imyaka itatu ya mbere y’imikoranire, Paris Saint-Germain, imwe mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi ndetse ifite izina muri siporo yamamaza u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yongereye masezerano ifitanye na RDB azageza mu 2025 .
Nkuko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 10 Gicurasi, muri aya masezerano Visit Rwanda izakomeza kugaragara ku myambaaro ya PSG izakomea kwerekana u Rwanda nk’ahantu hambere mu bukerarugendo n’ishoramari ku mugabane wa Afurika, guteza imbere (...) -
Abadepite ntibashyigikiye igabanywa rya miliyari 14 ku ngengo y’imari y’ubuhinzi
9 May, by TUYIZERE JDAbadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu bagaragaje ko badashyigikiye igabanywa ry’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 14 ku ngengo y’imari igenerwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI.
Babigaragaje kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka w’2023/2024 igenerwa y’ubuhinzi n’ubworozi ya MINAGRI n’ibigo bya Leta biyishamikiyeho. (...) -
I&M Bank Rwanda yahishuye ko yibwe n’abatekamutwe asaga miliyari 10 Frw mu mezi 3
8 May, by Denis NsengiyumvaIshami rya I&M Bank Rwanda ryatakaje miliyoni 10.3 z’amadolari ya Amerika (miliyari zisaga 10 Frw) yibwe mu buriganya bw’umukiriya mu gihe cy’amezi atatu, bituma hatangira iperereza ryo kugerageza kugaruza ayo mafaranga .
Aya mafaranga, arenga miliyari 10 y’inyungu I&M Group yinjije ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye mu Kuboza 2022, yabuze hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo umwaka ushize na 17 Mutarama.
I&M Group yashyize ahagaragara aya makuru muri (...) -
Basabwe kumenyekanisha umuceri bari bafite mu bubiko mbere y’itariki 19 Mata bagasubizwa TVA
5 May, by Denis NsengiyumvaMu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro byashyizweho ku bicuruzwa by’umuceri, ifu y’ibigori n’ibirayi, Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) ifatanyije n’izindi nzego ikomeje ubugenzuzi mu Gihugu hose, ho abacuruza umuceri baasabwe kumenyekanisha uwo bari bafite mu bubiko mbere y’itariki 19 Mata kugirango basubizwe Umusoro ku nyongeragaciro .
Aho ubugenzuzi bwageze ku masoko manini yo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero kuri uyu wa Kane, itariki 4 Gicurasi, bigaragara ko hari (...) -
Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.2% muri 2023 - MINECOFIN
4 May, by Denis NsengiyumvaUbukungu bw’ uRwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6.2% muri 2023 ugereranyije na 8.2% muri 2022 bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku Isi .
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24 ikubiyemo gahunda z’iterambere Leta yateganyije gushyira mu bikorwa n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2023/24-2025/26.
Minisitiri (...) -
Amahanga akomeje gutera umugongo idolari
2 May, by Umutoni NancyIbihugu byinshi kuva muri Brazil kugeza mu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia birahamagarira ko ubucuruzi bwakoresha ayandi mafaranga atari idolari rya Amerika.
Ubu ibihugu bimwe na bimwe byahagaritse gukoresha amadorari mu bucuruzi. Urugero: nk’u Burusiya n’u Bushinwa na Brazil. Ibi byatangiye cyangwa se byiyongereye nyuma y’intambara y’u Burisiya na Ukraine kuko mbere yuko ino ntambara iba, ibyinshi byabitsaga ubukungu bwabyo muma dorari.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email