![Uburayi bwageneye u Rwanda inkunga yo kurufasha guhangana n'inzara](local/cache-vignettes/L1000xH562/inkunga-cbb39.jpg)
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko wageneye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 106 yo kurufasha guhangana n’ikibazo cy’inzara cyugarije benshi batuye iki gihugu.
Uyu muryango kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 watangaje ko ingo ibihumbi 211 zo mu cyaro zizahabwa kuri iyi nkunga kandi ko imishinga 14 ifite agaciro karenga miliyoni 11 z’amayero izashyirwa mu bikorwa mu turere 20 mu gihe kiri hagati y’imyaka 3 n’4, muri gahunda yahawe izina rya ‘Kuhangara’.
EU, nk’uko The East African yabitangaje, yagize iti: “Imishinga ya Kuhangara izazamura umusaruro w’ibiribwa urambye, imiyoboro y’agaciro mu buhinzi idaheza no kugoboka imiryango ikeneye ubufasha.”
Raporo ya Banki y’Isi yo muri Nzeri 2023 igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu byabayemo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri hejuru. Rumaze amezi menshi ruri mu myanya itanu ya mbere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, cyo muri Nzeri 2023 cyagaragaje ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu gihe cy’umwaka byazamutse ku gipimo cya 29.6%.
1 Ibitekerezo
amazina Kuwa 31/10/23
Igishanga cya Nyabarongo!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo