Ibihugu byinshi kuva muri Brazil kugeza mu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia birahamagarira ko ubucuruzi bwakoresha ayandi mafaranga atari idolari rya Amerika.
Ubu ibihugu bimwe na bimwe byahagaritse gukoresha amadorari mu bucuruzi. Urugero: nk’u Burusiya n’u Bushinwa na Brazil. Ibi byatangiye cyangwa se byiyongereye nyuma y’intambara y’u Burisiya na Ukraine kuko mbere yuko ino ntambara iba, ibyinshi byabitsaga ubukungu bwabyo muma dorari.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye, Leta zunze ubumwe za Amerika na Australia byahise bifatira amadorari u Burusiya bwari bwarizigamye. Nyuma ibindi byinshi byahise bikanguka, bitangira gukoresha andi mafaranga atari amadorali, aho ibihugu byo muri Asia bikoresha amafaranga yama Yuwan y’Amashinwa.
Ibi byatumye amadolari agabanuka ku kigero kiri hejuru muri ibi bihugu, cyane cyane mu Burusiya. Umuryango wa BRICS ufite ingingo yo gukora ubucuruzi bukoresheje amafaranga y’ibihugu biwugize gusa (Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo).
Uruhare rw’idolari mu bigega by’amabanki makuru y’ivunjisha rwaramanutse nk’uko ikigega mpuzamahanga, IMF, kibigaragaza. Ariko n’ubwo izi ngamba zafashwe, ntibivuze ko ibihugu byose byayobotse uyu murongo wo kureka kurikoresha kuko rikomeje kwiganza mu bubiko (Forex Reserves) bw’ibikiriryamyeho.
Yanditswe na Umutoni Nancy
Tanga igitekerezo