Hari benshi bijujuta bavuga ko gutangiza ubucuruzi byabananiye abandi bagatinya gutangiza uwo mushinga batinya igihombo, nyamara hari amahame wagenderaho mu gutangiza ubucuruzi bwawe bugatera imbere.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 46% by’amasosiyete y’ubucuruzi atangira ananirwa kubera ubushobozi buke mu bumenyi, andi 30% ahagarara kubera uburambe buke cyangwa kubura uburambe mu micungire.
Iyo ufite ikipe nziza n’umuyobozi mwiza, bishobora gutuma sosiyete yawe iramba ikanatera imbere.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
- Gukusanya ibitekerezo by’abakugana
Ibyo ukora mu bucuruzi ubikorera abandi ugomba kumva rero ibyo batekereza ku byo ubagurisha ntubifate ku buryo bworoheje, kugira ngo umenye ko ibyo ucuruza bitameze neza ni uko wowe wabikoresha ubwawe ukumva niba ari byiza.
Abakozi bawe na bo ugomba kubasaba kubikoresha hanyuma bakakubwira niba hari ikibazo babibonamo.
- Ugomba guhora uhwitura abakozi bawe
Ugomba koherereza abakozi bawe buri cyumweru ubutumwa kuri interineti bubaha mu ncamake amakuru ku bucuruzi bwawe, ukabamenyesha ko ibyo bakoze neza mu cyumweru cyashize byaganishaga ku ntego cyangwa ku cyekerezo cyawe.
Ugomba guhora ukangurira abakozi bawe ko bagomba kwitanga ngo ubucuruzi bukomeze butere imbere.
- Ugomba guha umwanya munini ubucuruzi bwawe kurusha uko wita ku bindi
Isosiyete yawe y’ubucuruzi igomba kuba ihagaze neza kandi n’iby’ikora bimeze neza, ni byiza ko wafata igihe uyitekerezaho nibura ku kigero cya 75% kugira ngo ibyo ukora bibe binoze hanyuma mu nama ukorana n’abakozi ugomba guhora werekana uko wifuza ko itera imbere.
Ni byiza kandi ko ibyo ukora ubimenyesha abakiriya kugira ngo bagufashe kubimenyesha abakiriya bashya.
- Umuyobozi mukuru ntagomba kwivanga mukazi ka buri wese
Reka kwivanga mu kazi ka buri wese, ahubwo ugomba gukora ibishoboka kugira ngo umukozi uhaye akazi amenye ko aho werekeza ari heza kugira ngo ashyire neza mu bikorwa inshingano ze.
Ugomba kumenya gusaranganya imirimo abakozi bose kandi ukabasaba kurangiza inshingano zabo ku gihe kandi hakirindwa gukoresha inama zitari ngombwa
- Ugomba guhora ushakira abakozi amahugurwa atandukanye
Bamwe mu bo uzakoresha bashobora kuzirukanwa cyangwa bakigendera mu gihe kitarenze umwaka umwe n’igice, ni byiza rero ko bagomba guhabwa amahugurwa mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bwabo bityo bakajya bishimira akazi bakagakora neza.
Shaka abakozi beza cyane kukurusha bakeneye kumenya aho uganisha ubucuruzi bwawe mbese icyerekezo cyawe.
Aya siyo mahame gusa ashobora gufasha umuntu gutangiza ubucuruzi bugatera imbere, kuko hari byinshi bitandukanye byifashishwa kandi bikabyara umusaruro ufatika bifite aho bihuriye n’ibyavuzwe haruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Tanga igitekerezo