Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, James Cleverly, yabwiye itangazamakuru ko nta yandi mafaranga u Rwanda rwasabye guverinoma y’igihugu cyabo kugira ngo bivugurure amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.
Minisitiri Cleverly yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, ubwo we na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bari bamaze gushyira umukono kuri aya masezerano.
Amasezerano ya mbere yari yarasinywe muri Mata 2022. Icyo gihe guverinoma y’u Bwongereza yahaye u Rwanda miliyoni 140 z’amapawundi, zo kurufasha kuyashyira mu bikorwa, harimo no kwakira no gutuza abimukira.
Bitewe n’uko hajemo imbogamizi z’ibirego imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yajyanye mu nkiko, ntabwo guverinoma y’u Bwongereza yohereje abimukira i Kigali, ndetse yaje gutsindwa mu bujurire yatanze mu rukiko rw’ikirenga.
Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zateguye amasezerano avuguruye, zigamije gukuraho imbogamizi zagaragajwe n’urukiko rw’ikirenga zirimo kuba abimukira bagera i Kigali baba bafite ibyago byo gusubira mu bihugu bahunze, kuko ngo na ho nta mutekano bahabona.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavugaga ko hashingiwe kuri aya masezerano avuguruye, abakozi bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo baziyongera, u Rwanda ruhabwe andi mapawundi miliyoni 140 y’uyu mwaka w’ingengo y’imari w’2023-2024 n’andi miliyoni 15.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Ukuboza, Minisitiri Cleverly yabajijwe niba hari amafaranga y’inyongera u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda muri aya masezerano mashya, asubiza ko bitigeze bibaho. Ati: “Abanyarwanda ntabwo basabye amafaranga kuri aya masezerano, nta n’ayatanzwe.”
Minisitiri Biruta yabajijwe niba aya masezerano mashya ahuye n’inzitizi nk’ayo mu 2022 u Rwanda rudashobora kuyikuramo, asubiza ko bitazabaho kuko rwiyemeje kuyakomeraho ubudacika intege. Ati: “Nta gahunda yo kuyasohokamo.”
Minisitiri Cleverly yasobanuye ko mbere y’uko aba Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, yakoranye na guverinoma y’u Rwanda, kandi ko yasanze ikora kinyamwuga. Yatangaje ko gushyira mu bikorwa aya masezerano byihutirwa cyane.
Tanga igitekerezo