Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko gahunda y’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu izabafasha kurokora miliyari z’amapawundi.
Sunak yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari yerekeje i Dubai mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka COP28.
Uyu muyobozi yabameneyesheje ko guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda bigiye kuvugurura amasezerano byari byaragiranye muri Mata 2022 kandi ko azaba yubahiriza inshingano mpuzamahanga yo kurinda uburenganzira bw’abimukira.
Nk’uko BBC yabitangaje, Sunak yagize ati: “Ubu turi kubigeza ku musozo kandi ni ingenzi ko tubikemura kuko ni ngombwa. Nitubikemura, bizarokora za miliyari mu gihe kirekire, rero ni amahitamo akwiye."
Guverinoma y’u Bwongereza iremeza ko ikoresha amapawundi miliyari 3 ku mwaka mu gukemura ibibazo birebana n’abimukira n’impunzi.
Tanga igitekerezo