Abanyenganda zenga ibinyobwa barakajwe n’umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe politiki y’imisoro, Ntegano Abel, wababwiye ko impamvu bacibwa imisoro ari uko hari bimwe mu byo bakora bitera indwara.
Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’imisoro n’aba banyenganda kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, batakambye bavuga ko ikigero cya 30% cy’umusoro bacibwa kuri ibi binyobwa kiri hejuru cyane, ndetse ko watumye bagenzi babo bafunga, abandi bagabanya umubare w’abakozi bakoreshaga.
Ntegano yagize ati: “Icya mbere dufite ikibazo cy’indwara ziterwa na bimwe mu binyobwa bikorwa kandi bikangiza ubuzima bw’abantu. Izo ndwara bakunda kuvuga ngo ni indwara zitandura ariko hari izindi ngaruka zitera, zigatuma zihungabanya n’ubuzima bw’Abanyarwanda kandi na bo mu by’ukuri bakagombye kugira ubuzima bwiza. Impamvu rero akenshi iyi misoro ijyaho, tuba tugira ngo tunakangurire abantu kuko amafaranga anavamo, agaruka gukemura ibibazo byatewe na za ndwara zaturutse kuri ibyo binyobwa cyane cyane ibikoresha amasukari menshi.”
Umwe muri aba banyenganda yagize ati: “Ba nyakubahwa mwese muteraniye hano, nihagire unywa amazi litiro 10, turebe yuko ataza gupfa. Nanywa litiro 10 z’amazi, azinywe ingunga, ntacyo biza kumugiraho ingaruka? Ubu ngubu uko duteraniye hano, tuze kuba victime y’abantu indiscipline? Niba ujya mu isoko, ukarya ibintu byinshi, byanze bikunze bizakwica. Ntabwo bizakubabarira. Nurya ibijumba byinshi, bizakwica. Nunywa amata menshi, azakwica. Twe kuba victime y’abantu bari indiscipline, tubasabye imbabazi.”
Undi yagize ati: “Ushinzwe politiki y’imisoro muri MINECOFIN rwose presentation ye yadusubije inyuma cyane. Twaje dufite morale, twishimye tuzi ko muri MINECOFIN ari ho umusoro bawuporopoza, batanga amabwiriza muri RRA kugira ngo bawushyire mu bikorwa, ariko presentation ye sinkubeshye, yaduciye intege kubera ko twasanze nta gisubizo turi buvane aha ngaha. Hariho ikintu cyambabaje njyewe cyane, amaze kuvuga ko ibinyobwa byacu bikozinga urupfu, bibangamira abantu, ari yo mpamvu uwo musoro wazamuwe kugira ngo imiti izaboneke yo kuvura abantu bagizweho ingaruka n’ibyo binyobwa byacu. Vraiement ibyo bintu byatubabaje cyane.”
Aba banyenganda basobanuriwe ko kuba bahabwa ibyangombwa byo gukora bidasobanuye ko ibinyobwa byabo bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Bahawe urugero rw’uburyo inganda z’itabi zemererwa gukora kandi bizwi neza ko ryangiza ubuzima.
Tanga igitekerezo