Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussolini Eugène yasabye ko amafaranga Leta iha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yayakoresha ihahira abaturage.
Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, yagejeje ku Nteko Rusange ubusesenguzi yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari.
Depite Mussolini yagize ati: "Nagize ikibazo rero ku mafaranga dushyira muri RAB, dushaka imbuto, tugashaka ifumbire, tukanuhira. Ubuso bavuga bwuhirwa n’amafaranga ajyamo, n’ibyo tuvanamo, ndabona amaherezo Leta izabura n’amafaranga yagakoresheje ihahira abaturage, yayashyize muri RAB kandi ntitubone ibyo tuvanamo.”
Uyu mushingamageko yahise asaba ko RAB itakongera guhabwa aya mafaranga bitewe n’uko apfa ubusa, ahubwo agakoreshwa mu guhahira abaturage. Ati: “Tuyakoreshe, duhahe kuko ibyo duhinga ntabwo bihwanye n’igishoro n’amafaranga ashyirwa muri RAB.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasubije Mussolini ko hari ibyo iyi komisiyo yasabye inzego zibifitiye ububasha gukurikirana. Ati: "Ariko hari n’ibyo mwabonye twasabye ko inzego zibishinzwe zibikurikirana, zigacukumbura ariya mafaranga agenda. Mwabonye miliyoni 120 zirenga ariko ntibagaragaze icyakozwe, hari ubuso 4000 RAB yo ikavuga ngo ubu buso turabufite, Leta yajyayo akabubura. Murumva ubuso bungana na Hegitari 4000 buramutse bubyajwe umusaruro neza, ikibazo cyakemuka.”
Muhakwa yakomeje agira ati: "Ariko hariho n’ubuso bwuhirwa ku musozi usanga bwaratunganyijwe ariko ibyo bikorwa byo kuhira ntibikorwa. Ibyo byose rero numva ari facteurs zituma ingufu ziba zashyizwe mu bikorwaremezo bijyanye no kuhira bidahura n’umusaruro ushyirwamo.”
1 Ibitekerezo
kk Kuwa 01/11/23
Uyu mudepite avuze ukuri kabisa nangwa nawe pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo