Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Bitunguranye Diogène, yasabiye abakozi ba Leta bakunze kugaragaraho amakosa yo guteza ibihombo kujya bajyanwa mu itorero riciye ingando kuko ngo nta rukundo ruhagije bafitiye igihugu.
Ni mu gihe kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023 Inteko Rusange y’abadepite yagezwagaho ubusesenguzi komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Ubwo ibigo bitandukanye byitabaga PAC muri Nzeri 2023, byagaragaye ko ibigo byinshi byahombeje Leta amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri za miliyari mu gihe cy’umwaka umwe w’ingengo y’imari.
Bitunguranye yavuze ko kuba abakozi b’ibi bigo, by’umwihariko abashinzwe imari bahombya Leta aya mafaranga, ari uko nta rukundo ruhagije bafitiye igihugu, bityo ko bakwiye kujyanwa mu ngando.
Yagize ati: “Nibutse ko intego ya Repubulika y’u Rwanda ari ubumwe, umurimo no gukunda igihugu. Nareba ibigaragara muri iyi raporo, nkajya mbona bariya bantu bashinzwe amafaranga, njyewe numva bahawe nk’itorero riciye ingando ry’iminsi ibiri cyangwa itatu, bakongera bakagaruka kuri iyi ntego ya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’umurimo no gukunda igihugu.”
Bitunguranye yakomeje agira ati: “Nibura n’iyo ryamara iminsi ibiri cyangwa itatu cyane cyane abo muri biriya bigo bikunda kugaragaraho imicungire mibi. Njye ndagira ngo abe ari cyo mbasabira. Bakunda kutajyanwayo bitwaje ngo basinya amafaranga, ngo ubuzima bw’ikigo bwahagarara ariko ibihomba ni byinshi cyane.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasubije Bitunguranye ko igitekerezo cye ari cyiza, ariko ko hari imyanzuro iba yarafashwe irimo gusaba inzego zishinzwe ubutabera gukora iperereza ku bakozi bigaragara ko baba barahombeje Leta.
Yagize ati: “Ubwo ni uburyo bwo kuramforusa accountability. Ngira ngo nacyo ni igitekerezo cyiza ariko Nyakubahwa ndagira ngo ngaragaze ko iyi myanzuro tujya kuyiporopoza buriya tuba twararebye imyanzuro yagiye ibanza, imyaka yagiye ikurikiraho mu bihe bitandukanye, tukavuga tuti ‘Nayo ishyizwe mu bikorwa, twavuga ko hari impinduka nziza’.”
Muhakwa yakomeje ati: “Ariko buriya kugira ngo binumvikane ko umwanzuro utanoroshye, buriya iyo tuvuze ngo hari iyakurikiranwa n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha, hakabaho guhana, hakabaho gutanga report, ntekereza ko biba bitoroshye.”
Tanga igitekerezo