Umushoramari Sina Gérard yatangaje ko guhorana udushya kwatumye atangira umushinga wo korora imbwa, kuri ubu akaba afite icyo yise «ifamu» yazo kandi ngo azikuramo amafaranga menshi arenze ava mu matungo menshi asanzwe.
Ibi yabibwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya UTAB kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo biteguraga ibirori byo gusoza amasomo bizwi nka ‘graduation ceremony’.
Uyu mushoramari yavuze ko akazi katabuze, ahubwo ko igikenewe ari ukugira ubushake no kwaguka mu bitekerezo, hakabaho guhanga udushya. Ati: «Bayobozi, mu byo nsaba, nsaba ko umuntu kujya kuvuga ko yabuze akazi, agomba kubivugana ubwoba kandi akabivuga buhoro.»
Yakomeje asobanura ati: «Kuko igihugu cyananiwe kwishyura umwenda iyo cyicaye mu nama mpuzamahanga, ukavuga ko umwenda wakunaniye kwishyura, baravuga nta n’ubwo uzi gutekereza, ntabwo uzi gukora, reka bakwishyurire Isi ikomeze iturune (turn) ariko nta wundi mwenda uzongera kubona.»
Sina yasobanuriye aba banyeshuri ko ibikorwa bye birangwa n’udushya, asobanura uburyo afite ‘DJ’ ucurangira ingurube ze umuziki n’uko afite ifamu y’imbwa.
Yagize ati : «Muri uru Rwanda mfite ifamu y’imbwa ariko iyo mvuze ngo ‘farm y’imbwa’, barabanza bagaseka ariko mpita nabamenyesha igiciro ngo ni ibihumbi 300 kandi muri ya matungo yandi, agura ibihumbi 300 ni yo makeya. Kandi kugira ngo ibyana biboneke, ni ukurezerivisha, utabikoze ntiwabibona kandi abo bakire bafite ayo mafaranga, wayabakuzaho iki se? Wayabasaba se bakayaguha?»
Uyu mushoramari yakomeje avuga ko yabonye abakire bakenera imbwa kugira ngo zibarindire ingo, bityo ko yabonye uyu murimo wamufasha kubakuramo amafaranga. Ati: «Ariko barashaka yuko nyine amatungo arinda urugo abarinda. Agomba kumpamagara, akanganiriza neza kugira ngo icyo kibwana kiboneke. None se ubu uragira ngo guhanga umurimo bive hehe?»
Sina Gérard afite ibikorwa bitandukanye bimubyarira inyungu, kandi byose bishingira ku buhinzi n’ubworozi, akaba ahamya ko ari ho hantu ha mbere umuntu yakorera ishoramari mu buryo bumworoheye.
1 Ibitekerezo
Princo Kuwa 02/12/23
Nta famu yimbwa ibaho rwose ubwo ni umukumbi wimbwa please ntimugatuke Inka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo