![Depite Ruku arasaba Leta gufasha Abanyarwanda, bakigondera inyama](local/cache-vignettes/L866xH469/ruku-e9450.png)
Depite Ruku Rwabyoma John yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, gukoresha ijwi ryabo, hakagabanywa igiciro cy’inyama kuko ngo ubu isigaye irya umugabo, igasiba undi kandi Abanyarwanda bayikunda.
Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Dr Ngabitsinze na Musabyimana bahaga inteko rusange y’abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mabagiro rusange.
Yagize ati: “Ariko tukivuga kuri izo nyama banyakubahwa, zirya umugabo zigasiba undi, zarahenze cyane. Nk’aba-Minister, ko tuzi ko iyo mwavuze igiciro cya Mazutu gihagarara hariya, mwagize icyo mukorera Abanyarwanda, bakabona akaboga kuko bagashaka! Kararibwa n’umugabo, kagasiba undi.”
Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’uko abazikenera ari benshi ugereranyije n’izi ku isoko. Ati: “Inyama zirahenze ni byo, ugereranyije n’ibiciro by’imyaka ishize, zagiye zizamukana n’abazirya ariko n’ibizigendaho. Umubare w’abarya inyama wagiye wiyongera ariko ubusanzwe dufite abantu benshi bari muri category yo kurya inyama kandi mu bworozi bw’amatungo y’inyama yaragabanyutse.”
Uyu muyobozi yamenyesheje abadepite ko mu gukemura iki kibazo, hakenewe kongerwa amatungo y’inyama. Ati: “Usanga tugomba kongera ubworozi bw’amatungo, cyane cyane inka zigenewe inyama, zigera igihe runaka, zigahita zibagwa, zikajya ku isoko. Ubu dufite ikibazo cyo kutareshya kw’abashaka kurya inyama n’iziri ku isoko, bigatuma igiciro kigenda kizamuka ariko icyiza tubona ni uko Abanyarwanda batakirya inyama kuri Noheli gusa.”
Tanga igitekerezo