Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashaka ko iterambere rusange ry’Abarundi rishingira ku bworozi bw’inkwavu kandi ko buri muturage, yaba usanzwe kugera ku bayobozi, bagomba korora byibuze eshanu.
Iri bwiriza yarihaye Minisitiri w’umutekano n’iterambere, tariki ya 29 Nzeri 2023 asohora itangazo risaba abayobozi bose, ku bigo bya Leta, yewe no kuri za sitasiyo za Polisi ko bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2023 bagomba kuba barubatse ikibuti (ikiraro) cy’inkwavu byibuze 5.
Iri tangazo ryagenewe abayobozi risobanura ko ibi bigomba gukorwa mu rwego rwo kwigisha abaturage iyi gahunda yatangijwe na Perezida Ndayishimiye, hagamijwe kubafasha kubakura mu bukene bukabije.
Uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko afite icyifuzo cy’uko u Burundi bwakorora inkwavu ku buryo buri munsi hazajya habagwa izigera ku bihumbi 200, inyama zikagurishwa hanze kandi ngo yizeye ko nyuma y’imyaka itanu, buri Murundi yazajya yinjiza amafaranga miliyoni imwe ku kwezi.
Perezida Ndayishimiye agira ati: “Intego ni ukubaga byibuze inkwavu 200.000 ku munsi. Dushyizeho uruganda rupakira inyama z’inkwavu kugira ngo zoherezwe hanze, bizatuzanira ubukire mu myaka itanu, buri Murundi azaba ashobora kwinjiza miliyoni y’Amarundi. Twese tuzaba abamiliyoneri.”
Hari umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi watangarije RFI ko iyi gahunda idashingiye ku bushakashatsi, bityo ko ishobora guhombya benshi. Ati: "Bigendanye n’umuco, ntabwo Abarundi barya urukwavu, abenshi ntabwo bazi uko bazorora. Korora inkwavu yakabaye ari gahunda y’urwego ruto rwa Minisiteri y’ubuhinzi. Ntabwo ari ukuri gutekereza ko ibi byaba Alpha na Omega byo gukura Abarundi mu bukene."
Perezida Ndayishimiye ni umuhinzi akaba n’umworozi wabigize umwuga. Avuga ko n’ubwo yakorora amasasi, ari bumwinjirize amafaranga, nta cyo byaba bimutwaye.
Tanga igitekerezo