Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abakenera guhinduranya (mutation) ibinyabiziga kubyikorera bidasabye ko bava mu ngo zabo.
Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ubwo iki kigo cyatangiraga icyumweru cyo gufasha abafite ibibazo bigendanye n’imisoro no kumva ibitekerezo n’inama byabo.
Ruganintwali mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yasobanuye ko ubusanzwe gusaba mutation byavunaga abafite ibinyabiziga, gusa ngo guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha bizaba byoroheye buri wese ukenera iyi serivisi.
Yagize ati: “Mutation ni ikintu twabonye ko kivuna abantu cyane. Guhera ngira ngo nko mu cyumweru gitaha, ku wa Mbere buri muntu azajya yikorera mutation. Abe yicaye mu rugo rwe, yinjire muri system ya RRA, hari ibyo asabwa kuzuza, iyo abyujuje, mutation irangirire ku mashini ye aho yicaye."
Usibye na ‘mutation’, Komiseri Mukuru wa RRA yatangaje ko hari gukorwa ikoranabuhanga rizajya rifasha abasora batagikora ubucuruzi guhagarikira nimero zibaranga (TIN) mu rwego rwo kwirinda gukomeza kubarirwa imisoro.
Ruganintwali yabisobanuye ati: "Turi gukora system y’ikoranabuhanga izafasha abantu bose kuba yabyikorera, niba abonye afite imbogamizi muri business, akaba yabyisabira atavuye aho ngaho ari, ku ikoranabuhanga agahagarika business ye ariko system ikamusaba, niba hari imyenda y’imisoro afite, akabanza akayishyura."
Tanga igitekerezo