Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gikeneye abaguzi ba toni miliyoni 5 z’ibigori n’amata mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo umugore we, Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na siporo.
Museveni yavuze ko abatuye muri Uganda bagurisha ibicuruzwa byabo no ku masoko yo hanze ari bo bazanira igihugu ubukungu. Ati: “Ubukire buzava mu bantu bacu bagurisha ibicuruzwa byabo ku isoko ryo muri Uganda no ku rwa Afurika, ni yo mpamvu dushimangira ugukunda igihugu. Kunda Uganda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko isoko rya Uganda ridashobora kumara umusaruro w’amata n’ibigori byo muri iki gihugu, bityo ko bakeneye n’isoko ryo mu karere ngo ribagurire. Ati: “Uganda isarura litiro z’amata zirenga miliyari 4 na toni miliyoni 5 z’ibigori, zidashobora kumarwa n’isoko ryo mu gihugu. Kwihuza n’inshuti zacu muri Kenya, u Rwanda, u Burundi n’ibindi bihugu byatuma tubona isoko.”
Museveni atangaje ko Uganda ifite umusaruro w’ibigori n’amata urenze ubushobozi bw’abayituyemo bawukenera mu gihe abatuye mu bihugu bimwe byo muri aka karere bo bakomeje gutaka ihenda ryabyo, bitewe n’uko amasoko yaho arimo ibidahagije.
Tanga igitekerezo