![Perezida Ruto arasaba ko ‘Viza' zicibwa hagati muri Afurika](local/cache-vignettes/L800xH500/ruto-2-5674c.jpg)
Perezida wa Kenya arabona ko icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira cyangwa kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Viza’ (Visa) kidakenewe ku mugabane wa Afurika.
Mu nama yiga ku kubungabunga amashyamba n’inzuzi yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Ruto yatangaje ko iki cyangombwa gisabwa imbere muri Afurika kibangamira urujya n’uruza n’ubucuruzi.
Yaboneyeho gusaba ko ibihugu bya Afurika byihutira gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rihuriweho ku mugabane wose azwi nka AfCFTA. Ati: “Ni igihe cyo kumenya akamaro ko gucuruza hagati yacu no kwemera ko ibicuruzwa, serivisi, abantu n’ibitekerezo bigenda mu bwisanzure kuri uyu mugabane.”
Ruto yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko ubucuruzi bwo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, bwazamutse, bitewe n’uko habayeho ugukuraho viza nk’icyangombwa cyasabwaga kugira ngo umuntu ave muri kimwe, yinjire mu kindi.
Ubucuruzi bushingiye ku masezerano ya AfCFTA bwatangiye muri Mutarama 2021 ariko nta musaruro uhagije butanga bitewe n’uko ababukora bagihura n’imbogamizi zo kuva hamwe, bajya ahandi, zirimo kuba basabwa ibyangombwa birimo ‘Viza’ ndetse n’imisoro y’umurengera.
Icyuho mu mikorere y’iri soko giterwa n’uko hari ibihugu byasinye aya masezerano bitari kuyubahiriza, ikaba ari yo mpamvu Perezida Ruto abisaba kwihutira kuyashyira mu bikorwa.
Tanga igitekerezo