![Biden yashyize nyirantarengwa imbere ya Uganda](local/cache-vignettes/L1000xH667/biden-3-6b9a2.jpg)
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ko ateganya kuyikura mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bibona inyungu muri gahunda yayo isanzwe ibishyigikira mu rwego rw’ubucuruzi, izwi nka ’AGOA’.
Mu ibaruwa Biden yandikiye umutwe w’abadepite na Sena mu nteko ishinga amategeko ya USA kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023, yasobanuye ko azakura Uganda, Repubulika ya Centrafrica, Gabon na Niger mu bihugu bibona inyungu muri iyi gahunda, kuko bitujuje ibisabwa birimo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demukarasi.
Biden yasobanuye ko guverinoma ya Uganda n’iya Centrafrica zakandagiye bikomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzanahanga buzwi, kandi ngo ntibyigeze bigaragaza ko byakemura ibi bibazo nyuma y’aho biboneye ko bitari kubahirizwa ibisabwa kugira ngo bigume muri AGOA.
Kuri Gabon na Niger, ngo ibi bihugu biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, babugiyeho mu buryo butemewe n’amategeko kandi ngo nta ntambwe bari gutera igana ku gusubizaho ubutegetsi butorwa n’abaturage.
Uganda by’umwihariko, ishobora gufatirwa ibi bihano nyuma y’aho USA iyiteguje ko izirengera ingaruka mbi zo kuba yarashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina. Perezida wayo, Yoweri Museveni, yatangaje ko urwo rugamba arwiteguye kandi ko adateze kwisubira ku cyemezo yafashe.
Byateganyijwe ko muri Mutarama 2024, ibi bihugu nibiba bitarakemura ibibazo Biden yagaragaje, bizakurwa muri AGOA.
Tanga igitekerezo