Abarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora.
Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba bayobozi iki bakibona nk’ikibazo kuko hari inshingano bakora abarimu basanzwe batashye ndetse n’izindi nshingano zijyanye no gutegura amasomo, kuyakurikirana no kugenzura imyigishirize y’abarimu.
Umwe muri aba bayobozi wavuganye na BWIZA, avuga ko ikibazo cyo kudahemberwa inshingano bakora bakimenyesheje Minisiteri y’Uburezi, babaza impamvu bahembwa nk’abarimu kandi kuri ’Programme’ bagaragara nk’abayobozi b’ikigo bungirije. Yagize ati"Twatanze ikibazo tumaranye imyaka cyo kuba tudahemberwa inshingano zacu. Ntibahakana ko ari ikibazo ariko barabyumva bakatubwira ko bari kubikoraho, ndetse nka REB yo yari yanatubwiye ko sitati nshya ivuguruye byitaweho isohotse tubiburamo".
Aba bayobozi kandi bavuga ko nyuma yo kwandikira amabaruwa atandukanye MINEDUC, MINECOFIN n’Inteko Nshingamategeko, banandikiye Minisitiri w’Uburezi ubwe banyuze kuri Twitter ariko ntiyabasubiza.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, aganira na BWIZA yavuze ko iki kibazo, ikigo ayoboye kikizi ndetse hari gushakishwa umuti wacyo gusa imbogamizi ikaba ikiri ubushobozi. Yagize ati" Imvune abayobozi bashinzwe amasomo bahura na zo turazizi. Hari gushakishwa ubushobozi ngo tuzakemure iki kibazo hamwe n’ibindi by’abakozi birebana na cyo".
Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko uretse iki kibazo kiri gushakirwa umuti, hari n’ibindi nko kuba amashuri abanza atagira abayobozi bungirije umuyobozi w’ikigo, kubura abashinzwe amasomero, amashuri atagira abashinzwe ’laboratories’, kubura abarezi bashinzwe imyitwarire cyane cyane mu mashuri abanyeshuri biga bataha n’ibindi. Akemeza ko bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ku murongo wa telefoni kandi, Bwiza yagerageje kuvugisha Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine,ntiyaboneka ku murongo ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.
22 Ibitekerezo
Paul Ka Kuwa 05/08/20
Iki kibazo rwose kimaze igihe, hakwiye kumenyekana ko DOS ari izingiro ry’imyigire inoze. Ese mugirango kuyobora umuntu munganya cg ukurusha umushahara biroroshye?
Subiza ⇾Evariste Kuwa 05/08/20
Uretse baba Dos na DOD barikuntera imwe na DOS rero mugihe Leta ya mwibuka ba DOS ndizerako na DODs batasigara Kandi nabo bakora akazi gasumba ako ba DOS bakora
Subiza ⇾Ba DOS bagenerwa amahugurwa menshi Kandi arimo amafarabga muri ibi bihe.
Urujeni Kuwa 05/08/20
Akazi mukora nanjye nigeze kugakora,nzi neza imvune zako aho usanga DOS akora iminsi yewe no mu biruhuko ku buryo abo muri boarding bo banakora no muri weekend.
Gusa nyuma naje kugira amahirwe mba mbaye Headteacher,navuga ko rero iyo iki kibazo mukizana hakiriho Mutsindashyaka kiba yaragiye agikemuye kuko nta Muyobozi Uzi neza ibyo akora utabaha agaciro nk’inkingi za mwamba mu nshingano zimwe cyangwa izindi mukora kugirango imyigire n’imyigishirize igende neza.Natwe aba Headteachers twahawe agaciro kubwa Mutsindashyaka watuvuganiye.So uyu Minister mushya nadashaka uburyo avuganira urwego ayoboye ntabwo rwose igihugu kizagera ku burezi bwifuzwa.Murakoze!!
Subiza ⇾Innocent Kuwa 05/08/20
Uyu minister se mubona akemura ikihe kibazo kijyanye n’uburezi? Reba ikibazo cy’abarimu bo mu mashuri yigenga, reba ikibazo cy’abanyeshuri bo muri INATEK.... none ngo mwaramwandikiye!! Mutegereze azabasubiza ahari
Subiza ⇾Mbarimombazi Uledi, husseinuledi5@gmail.com Kuwa 05/08/20
Ndumva ,inshingano ziba muburezi Ari ingenzi Kandi nyinshi, kuki muburezi ariho haboneka ibibazo byinshi, aberezi Bose bahora barira Kandi Koko akazi bakora ntikoroshye namba, nyabune Mwarimu ajye ku isonga mbere yibindi maze ireme ryuburezi rigere kure heza,
Mwarimu ahembwa Amafaranga atanagura amavuta yamoto ya gitifu ,kuki ?
Ndabasabako Mwarimu yabonerwa nibindi byatuma akora akazi atiganda imibereho
Ikiro cyumuceri Ni 1000
Subiza ⇾Ikiro cyibishyimbo Ni 600
Amavuta yo guteka Ni 7000
Amazi
Amashyanyarazi
Imyambaro
School fees
Nibindi nkenerwa
Koko Mwarimu azakoresha uyu mushahara gute? Umushahara was 40000frw.
Teacher is a mirror of society. Why teacher?
Jean Paul Kuwa 05/08/20
Imyigire, imyigishirize, imitsindire, gukunda umurimo, kuwitangira na ponctualite ku barimu byose izingiro ryabyo ni DOS. DOS nta na rimwe yagereranywa na DOD, kuko DOD igihe cy’ibiruhuko araruhuka, igihe DOS we akore 7/7, hafi 18/24. Kuko DOS muri weekend aba ategura next week, muri vacances aba ategura next year. Ku buryo nta mwarimu uzagonganira n’undi mu ishuri, nta n’ishuri rizahuza ingengabihe n’irindi. DOS rero ntiyagereranywa na DOD kuko nta na rimwe Headteacher azaba adahari ngo abashyitsi bageze ku kigo bakirwe na DOD ngo niko bari ku rwego rumwe oya. DOS ni umusigire wa HT, akaba *INKINGI YA MWAMBA* n’UMUGONGO MUGARI uhetse ikigo cy’ishuri. Ababishinzwe nibagire uko bamugenza, burya kuyobora ukurusha umushahara ni TECHNIQUE NA MENTAL DIPLOMACY.
Subiza ⇾Jean Paul Kuwa 05/08/20

Subiza ⇾Agaciro Kuwa 05/08/20
Buriya murakora mwalimu mu nkovu!ahubwo rero abayede turahari abafundi nibasabe ibihembo!
Subiza ⇾Manirafasha Aphrodice Kuwa 05/08/20
Ntago ntekerezako DOD ukora muri Boarding school agira igihe cyo kuruhuka(ntacyo).nukuvugako akora akazi guhera kuwa mbere kugera ku cyumweru kandi ntago aryama ngo asinzire kuko isaha n’isaha niwe umenyuko imibereho y’ikigo imeze mbere y’amasomo,mugihe cy’amasomo,nyuma y’amasomo ndetse no muri week-end kandi imyigire igenda neza ifatiye kuri Discipline nziza iyo Discipline igenze nabi n’amasomo agenda nabi DOD baravunika cyane kuko Discipline ni akazi katarangira kandi nizerako ntamuntu utabizi keretse uwabyirengagiza.

ibyo nibikuba mumutwe gusa siko kuri kuko DOD aravunika cyane kuko amenyuko abana baramutse mugihe DOS aba akiryamye,DOD akurikirana imyitwarire y’abana mugihe bakurikirana amasomo ndetse na nyuma y’amasomo bagakomeza inshingano ndetse na week-end bikaba uko.
Subiza ⇾DOD atangira kuwa mbere ari mukazi akageza ku cyumweru agikora akazi nyamara DOS week-end ntago akora ibinyuranye nibyo mwalimu yakora.
kalisa Kuwa 05/08/20
Minister wandikiwe twiter nabo ayobora ntayisubize yego cg oya,
Akabazwa n’iki kinyamakuru ntasubize ariwe bireba direct, Ahhhaaa
Abafaransa bati"on respond les imbeciles par le silence.
Ubwonyine yarasubijr
Subiza ⇾KANYAMUHANDA Jean Paul Jeanpaulkanyamuhanda@. Gmail. com Kuwa 05/08/20
Njyewe mbona ababayobozi bungirije bashinzwe amasomo bavunishwa n’abayobozi b’amashuri, ahubwo hazagabanywe imishahara ya ba headteachers maze yongererwe ababungirije kuko mbona bahembwa menshi kandi birirwa bitarasiriza. Murakoze.
Subiza ⇾Kuwa 05/08/20
Mu by’ukuri Leta izirikane cyane imirimo ikomeye dukora maze banumve ko kuyobora umuntu ukurusha salary bitaba byoroshye na gato, batwiteho rero.
Subiza ⇾Ndindiriyimana Modeste Kuwa 05/08/20
Birakwiriye ko yongezwa arko hari umuntu ufite ikibazo kurusha abandi bose mwalimu wa primary umushahara we ntujyanye n’isoko ahahiramo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo