Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, ukunze kutavugwaho rumwe kubera amagambo adasanzwe yagiye atangaza mu biganiro agirana n’itangazamakuru, yavuze ko aho kumuha abakiristu nk’abo abona muri Kigali wamuha ba Shaddy Boo 300.
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Apôtre Mutabazi yagarutse ku bakiristu b’i Kigali bacira imanza abantu bagendeye ku kuntu bababona haba mu myambarire cyangwa mu bikorwa bye bya buri munsi. Yagize ati: "Aho kumpa abakiristu b’itiku nk’abo mbona i Kigali ukabuzura urusengero, wampa ba Shaddy Boo 300, bakaza tukisengera Imana tukajya mu ijuru".
Apôtre Mutabazi yanenze abagore bagira ishyari iyo babonye bagenzi babo bateye neza bitambukira ikibuno cyikubita, bo bakabashinja ubwibone no gushaka gukurura abagabo. Ati: "Niba akabuno kawe ari imbazo, ni gute we yagenda ikibuno kitikubita kandi Imana yarakimuhaye"?
Uyu muvugabutumwa yavuze uburyo yakurikiye Shaddy Boo kuri Instagram agamije kureba ukuri ku bijyanye n’ibyo hanze bamuvuga, agatangazwa no kubona ari umuntu usanzwe kandi uzi icyo ashaka ndetse ukunda no gusenga. Yagize ati: "Narebye imyambarire ye nsanga nta kidasanzwe akora kirenze kwamamaza no gushyiraho ubutumwa bugira abantu inama. Shaddy Boo aruta abakiristu benshi bambara ibijipo birebire". Ati: "Shaddy Boo yasimbura abadiyakoni 5 b’abiyemezi batazi ibyo bakora".
Mu mwaka w’2017, Apôtre Mutabazi yatangaje amagambo atakiriwe neza n’abakiristu bamwe, aho yavugaga ko kwambara bikini ku mukiristu nta cyaha kirimo ndetse anavuga ko umukirisitu udatura aba angana n’umusambanyi.
Apôtre Mutabazi ni umushumba w’Itorero ryitwa New Covenant Kingdom Citizens na Word for Nation Foundation Minisitries. Mu bwanditsi bwe akoresha izina rya Joseph A. White.
1 Ibitekerezo
Kamanzi Kuwa 04/11/20
Uyu we ni umupagani wuzuye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo