Mu gihe muri iyi minsi abahanzi benshi barajwe ishinga no gushakisha uburyo bakwiyegereza abasanzwe bagira uruhare mu gutoranya abahanzi bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, kuri Safi we ngo ntacyo Guma Guma imubwiye ngo n’ubwo bamutoranya ntiyayitabira.
Mu minsi ishize nibwo Safi yitandukanyije na bagenzi be bo mu itsinda Urban Boys, atangira gukora muzika ku giti cye, hakomeje kwibazwa niba Safi ashobora kwitabira irushanwa rya PGGSS nk’umuhanzi wigenga, ndetse bigibwaho impaka na benshi, bamwe bavuga ko bishoboka abandi bavuga ko bidashoboka kuko yahoze muri Urban Boyz kandi iri tsinda ryaratwaye Guma Guma.
Byageze aho n’umuyobozi wa East African Promoters itegura PGGSS, Mushyoma Joseph atangarije bimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ko bigoranye ko Safi yakwitabira iri rushanwa. Icyo gihe Safi nawe yaramusubije, amubwira ko niba adashobora kuryitabira nka Safi, niharamuka haje PGGSS y’abaritwaye azazamo nka Safi kandi na Urban Boys yakabaye irimo.
Kugeza ubu ariko uyu muhanzi yamaze gufata umurongo umwe kuri ubu bwumvikane bucye aho kuri we nk’umuntu watwaye iri rushanwa ari mu itsinda, akaba azi ibiriberamo byose, ngo adashobora kuryitabira kabone n’ubwo bamutoranya kuko ngo umuziki we uhabanye cyane na ryo.
[caption id="attachment_87481" align="alignnone" width="1000"] Safi Madiba [/caption]
Mu kiganiro na bwiza.com, Safi Madiba yeruye bwambere uko atekereza iri rushanwa nyuma y’ibyavuzwe byose agira ati” Guma Guma, nayigiyemo ndi mu itsinda, ndacyeka ntacyahindutse kuriyo, uyu muziki natangiye uhabanye nayo, si ukuyisuzugura ariko umuziki wanjye sinywuyobora muri iyi nzira, sinshaka kujya mu marushanwa ameze nka Guma Guma, twayitwaye kubwa burembe nzi uburyo byagenze ngo tuyitware ariko rwose banantoranyije sinayijyamo”.
Kugeza ubu Safi nk’umuhanzi kugiti cye amaze gukora indirimbo eshatu, zirimo iyitwa “Go it” yakoranye na Meddy, “Kimwe Kimwe” yakoze wenyine, ndetse n’inshya aheruka gushyira hanze yise “Fine” yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Ray Vanny, akaba yaboneyeho kudutangariza ko bitarenze ukwezi kumwe arashyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi Riderman.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho
https://www.youtube.com/watch?v=gbDuG9wBMg8
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo