Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga wa RDF.
Gen Kazura yashimiye abasirikare bashya ku bw’amahitamo meza bakoze yo kwinjira mu muryango wa RDF, mu rwego rwo kurinda igihugu n’abaturage bacyo.
Ati: "Nta kabuza ko muzagera kuri iyo ntego mukorana ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage banyu bijyanye n’uko muri kwiyunga ku bababanjirije mu kurinda no guteza imbere igihugu cyacu."
Umwe mu basoje amasomo, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yatangaje ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Abasirikare bashya binjiye muri RDF bari bamaze umwaka bahabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
5 Ibitekerezo
mupenzi Kuwa 28/08/21
Igihugu cyacu cyateye imbere mubyo gucunga umutekano wigihugu utaretse Africa yose
Subiza ⇾Nintego numuhigo dukwiye guhoga tukaeuhigura.
Kuwa 29/08/21
Ikaze mukazi
Subiza ⇾my name Hizerwimana Ildephonse Kuwa 29/08/21
Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.
Subiza ⇾my name Hizerwimana Ildephonse Kuwa 29/08/21
Ubundi igihugu kigomba kubakwa n’urubyiruko kuko arizombaraga zejo hazaza ubwo rero niyompamvu nshishikariza urubyiruko gutanga ingufu mu iterambere ry’igihugu n’abagituye murakoze.
Subiza ⇾Mvuyekure kabiriyangu Kuwa 06/09/21
Nibyiza kuba twungutse izindi mbaraga ziturinda kabisa nanjye nifuza kwinjira mu ngabo zurwanda byumwihariko bwiza isoko yamakuru yizewe nizeye ko mwamvuganira nabyifuje kuva kera maze kugerageza 6 ubu nizeye ko bizakunda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo