Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha ku mutwe wa M23 ndetse rukavana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo avuga ko ruhafie..
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ubwo yari kumwe na mugenzi we Félix Tshisekedi wa RDC uri mu ruzinduko rw’akazi i Paris.
Yagize ati: "U Rwanda rugomba guhagarika inkunga ruha M23 no gukura ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC. [Perezida Kagame] Nzabimwibutsa mu minsi iri imbere. "
Macron yavuze ko iki kibazo cyagarutsweho ubwo yunguranaga ibitekerezo na Perezida Kagame mu cyumweru gishize.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ku rubuga X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, hatangajwe ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye ku mpande zombi, n’ibyo ibihugu byazakomeza gufatanyamo mu bihe biri imbere.
Ni kenshi Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko nta basirikare ifite mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ko rudatera inkunga umutwe wa M23. Ni mu gihe rushinja Leta ya Congo gufasha umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mpera za Gashyantare 2024, u Bufaransa bubinyujije mu itangazo rya Guverinoma ,bwasabye Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, guhagarika imikoranire yacyo n’umutwe wa FDLR.
Perezida Emmanuel Macron kandi ubwo yari kumwe na Tshisekedi yavuze ko RDC igomba kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR bari ku butaka bwayo ndetse ikahabirukana.
Tanga igitekerezo