Nyuma y’aho Perezida Habyarimana yemereye isinywa ry’amasezerano hagati ya Leta ayoboye na RPF-Inkotanyi mu rwego rwo kugabana ubutegetsi hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho, intagondwa z’Abahutu cyane cyane abari bahuriye mu gatsiko kitwa “Amis de 215 l’Alliance”, barwanije ayo masezerano, bashakisha uko bavanaho Habyarimana mu buryo bwose bushoboka nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa CNLG ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Kwica Perezida Habyarimana byagombaga kujyana n’iyicwa ry’Abatutsi kugira ngo Abahutu b’intagondwa bagume ku butegetsi (Raporo Mutsinzi, 2009 :184).
Umwanditsi Duparquier avuga ko Kanziga afatanije n’abo bafitanye isano rya hafi bashatse kwica Habyarimana mu kwezi k’Ukwakira 1992 nyuma yo kumenya ko Habyarimana yemeye isinywa ry’amasezerano ya Arusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992, ajyanye no kugabana ubutegetsi na RPF-Inkotanyi hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho (Gouvernement de Transition à Base Elargie).
Agata Kanziga, Protais Zigiranyirazo, Colonel Elie Sagatwa, na Colonel Bagosora bakoze inama igamije gukuraho Habyarimana, ibyo bigakorwa yishwe. Duparquier avuga ko ibyo kwica Habyarimana byagombaga kujyana n’iyicwa ry’Abatutsi nyuma bagashyiraho undi muntu umusimbura (Duparquier, 2010, p.188, footnote 11).
Agata Kanziga na basaza be harimo Colonel Elie Sagatwa na Protais Zigiranyezo, bashakaga ko uwasimbura 216 Habyarimana yaba uwitwa Dr. Bararengana Seraphin (umuganga), umuvandimwe wa Habyarimana, akaba n’intagondwa y’umuhutu w’umuhezanguni wangaga Abatutsi, naho Colonel Bagosora akifuza ko ari we waba Perezida (Duparquier, 2010, p.188, footnote 11).
Ibyo rero byateje kutumvikana hagati yabo bituma umugambi wo kwica Perezida Habyarimana usubikwa. Ibitekerezo bya Habyarimana byari bitandukanye n’iby’Abahutu b’intagondwa kuko bo batashakaga kugabana ubutegetsi n’Abatutsi no gutakaza imyanya bari basanzwemo (R.M, 2016).
Nk’uko umutangabuhamya Richard Mugenzi avuga mu gitabo cyanditswe na Dupaquier, nyuma y’amasezerano y’amahoro y’Arusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992, intagondwa z’ Abahutu zirimo Colonel Théonetse Bagosora, Colonel Elie Sagatwa, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Zigiranyirazo Protais ntibari bagihuje umurongo wa politiki na Habyarimana (Dupaquier 2010 : 189).
Nyuma yo kumenya ko hari agatsiko k’intagondwa kadashyigikiye amasezerano y’amahoro y’Arusha ajyanye no kugabana ubutegetsi, Habyarimana yavuze muri disikuru ye yo ku wa 15 Ugushyingo 1992 mu nama 217 yabereye mu Ruhengeri, ko amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ayoboye na RPF ari nk’impapuro zidafite icyo zivuze (chiffon de papier) ko nta mpamvu yo kuyakurikiza.
Perezida Habyarimana yabivuze ashaka kwereka agatsiko k’intagondwa zidashyigikiye amasezerano y’amahoro y’ Arusha ko yifatanije nazo kugira ngo abagaruremo icyizere (Dupaquier 2010 : 191). Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko Abahutu b’intagondwa cyane cyane abo mu ishyaka rya CDR bavugaga ko Perezida Habyarimana ari we utinza umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi, ko igihe Habyarimana azaba atagihari, umugambi wabo uzashyirwa mu bikorwa (AE &AG, 2014).
Ibyavuzwe n’abatangabuhamya biruzuzanya n’ibyavuzwe n’umwanditsi Dupaquier aho avuga ko mu nama yo kuwa 21 Ugushyingo 1992 yabereye ahitwa Butotori, Bagosora yavuze ko Habyarimana yabaye “tolerant” ko adashobora gukomeza kurebera. Yasabye abari baje mu nama kwitegura mu buryo bwose kugira ngo bikize umwanzi mbere y’uko bicwa ( Dupaquier (2010 : 197, foot note 21).
Iminsi yakurikiyeho, tariki 8 Mutarama 1993 ubwo yari yagiye mu nama yo gushyira umukono ku masezerano 218 y’amahoro y’Arusha, Colonel Théoneste Bagosora yasohotse mu nama ageze hanze avuga ko asubiye i Kigali gutegura imperuka ku Batutsi (Raporo Mutsinzi 2009: 12).
Umutangabuhamya Lieutenant Jean de Dieu Tuyisenge uvugwa muri Raporo Mutsinzi avuga ko umugambi wo kwica Perezida Habyarimana watangiye kumenyekana uhereye muri Gashyantare 1994 bikozwe na bamwe bari bagize agatsiko AMASASU, kagizwe n’ Abahutu b’abahezanguni barwanyaga imishyikirano n’amasezerano y’amahoro y’Arusha.
Tuyisenge avuga ko yasabwe n’uwari umuyobozi we, Colonel Elie Sagatwa, kuneka (sondage) no kumenya ibitekerezo by’abasirikare bakuru mu gihe umugambi wo kwica Habyarimana washyirwa mu bikorwa, hakanafungwa bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo (Raporo Mutsinzi: 22). Muri ubwo buhamya yanavuze ko nyuma yo kuneka yasanze hari abandi basirikare bakuru bafatanije na Colonel Sagatwa mu mugambi wo kwica Habyarimana (Raporo Mutsinzi: 22) .
Umugambi wo kwica Habyarimana wagiye uvugwa mu binyamakuru bitandukanye, nka Nyiramacibiri, RTLM n’ibindi. Ikinyamakuru Nyiramacibiri mu nimero yacyo 219 ya gatanu, cyavugaga ku ntambara irimo itutumba mu kwezi kwa Werurwe 1994, ko nta muntu uzayirokoka (« Qui survivra à la guerre de mars ? (…) Les masses vont se soulever avec l’aide de l’armée et le sang coulera librement » (Raporo Mutsinzi: 21). Iki kinyamakuru cyavugaga ku iyicwa rya Habyarimana rizakurikirwa n’imivu y’amaraso.
Umunyamakuru wa RTLM, Hitimana Noel nawe yavuze ko hagati y’itariki 3 n’iya 4 Mata 1994 hitezwe “akantu”. Mu buryo bweruye, Colonel Théoneste Bagosora yavuze ko atazigera yemera ibikubiye mu masezerano y’amahoro yArusha, kandi ko Habyarimana naramuka avuye mu gihugu, azapfa kubera ko indege izaraswa, anongera ho ko urupfu rwe rukazakurikirwa n’iyicwa ry’ Abatutsi (Raporo Mutsinzi: 26).
Inama ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’Arusha yabereye Tanzaniya, Daresalamu, ku wa 6 Mata 1994 yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda wongeyeho uwa Kenya. Umukuru w’igihugu wa Zayire ntiyabonetse muri iyo nama.
Mu ntangiriro y’inama , Perezida Habyarimana yavuze ko imbogamizi zoze zavuyeho zatumaga amasezerano y’amahoro y’Arusha adashyirwa mu bikorwa, ko ibikubiye muri ayo masezerano bizatangira gushyirwa mu bikorwa akimara kugera i Kigali (Raporo Mutsinzi, 2009: 38).
Mu mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994 inama irangiye, Perezida Habyarimana yagarutse i Kigali, indege yari arimo irasirwa mu kirere cyegereye ikibuga cy’indege cya Kigali. Raporo yakozwe n’abacamanza b’abafaransa, Marc Trevidic na Nathalie Poux yemeza ko indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yarasiwe mu kirere cy’kigo cya gisirikare cya Kanombe, igwa mu busitani inyuma y’urugo rwe (Rapport d’expertise, 2012).
Iki kigo cyagenzurwaga n’abasirikare b’aba parakomando bari bakuriwe na Major Aloys Ntabakuze (Affaire no ICTR-98-41-T, par. 61).
Bamwe mu bayobozi barwanyije umugambi wo kwica Abatutsi
N’ubwo abategetsi bo hejuru bakoreshaga inama zigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, hari bamwe batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha.
Umutangabuhamya wo muri Komini Kayove asobanura uko uwari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agata yaje mu yahoze ari Komini Kayove, aje gusura impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye ahitwa Kongo Nil, ahageze abaza Burugumesitiri Maburakindi Isidori impamvu atahagaritse ubwicanyi cyangwa ngo atange raporo ku bwicanyi bwabereye muri Komini ayobora.
Burugumesitiri yaracecetse ntiyagira icyo amusubiza (AH, 2014). Umwe mu batangabuhamya wo muri Komini Kibilira wari Konseye wa Segiteri Rongi avuga ko akenshi babakoreshaga inama zo kwica Abatutsi ariko we akabyanga.
Burugumesitiri yigeze kumwandikira ibaruwa amubwira ko Inyenzi zicumbitse muri segiteri ayobora ya Rongi asabwa no kubikurikirana. Konseye yagerageje gushaka izo Nyenzi arazibura. Bagiye gusaka cyane cyane amazu y’Abatutsi ariko nta kintu babonye (G, 2013).
Muri iyi Perefegitura, uretse uyu konseye wa Rongi, Ngirabatware Thadée, hari n’abandi bayobozi batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi, ukurikije ubuhamya bw’abantu banyuranye. Aha twavuga nk’uwari Perefe wa Gisenyi , Nshunguyinka Francois, Burugumesitiri wa Komini Kayove, Nzabonimpa Anselme, Burugumesitiri wa Komini Mutura, Ndabarinze Faustin n’abandi.
8 Ibitekerezo
rwanda Kuwa 27/04/20
ngo n’ibinyoma by’inyenzi?uragahona
Subiza ⇾ugutwi Kuwa 28/04/20
iyo nama iba wari uhari cyangwa nawe warabibwiwe
Subiza ⇾kayigire Kuwa 04/10/21
Ntugatukane kuko mu myaka yabanje nazo zirwaga zibyivugira!
Subiza ⇾kayigire Kuwa 04/10/21
Ntugatukane kuko mu myaka yabanje nazo zirwaga zibyivugira!
Subiza ⇾kayigire Kuwa 04/10/21
Ntugatukane kuko mu myaka yabanje nazo zirwaga zibyivugira!
Subiza ⇾HaKIMU Kuwa 27/04/20
BIRABAJE PE
Subiza ⇾HaKIMU Kuwa 27/04/20
Mwagiye muduha inkuruivuga imande zose
Subiza ⇾theos Kuwa 28/04/20
Nonese le 6/4/1994/juvenal Habyari ana ko batubwira ko yari yagiye tanzanie mukibazo cy’uburundi hamwe naba peresident bo mu karere
Subiza ⇾Mubihuza gute namasezerano y’arusha?ubizi nadusobanurire
Nepo Kuwa 18/05/20
Ariko se yari kuzatura nk’umusozi?ubundi se ningombwa ngo niba Perezida w’igihugu apfuye n’abaturage yayoboroga bincwe?
Subiza ⇾Padri Kuwa 18/05/20
Mwese murapfa ubusa,ubundi se Habyarimana kuba yari Perezida,Ni ukuvuga ko atagombaga gupfa?yari kuzatura nk’umusozi?
Subiza ⇾Nepo Kuwa 18/05/20
Ariko subundi ko mupfa ubusa,yari kuzatura nk’umusozi?
Subiza ⇾Nepo Kuwa 18/05/20
Ariko se ubundi yari kuzatura nk’umusozi?ikindi Ni ngombwa ngo niba perezida apfuye n’abaturage yayoboroga bincwe?
Subiza ⇾kayigire Kuwa 04/10/21
Ntimukatujijishe muge mubeshya abahinde!
Subiza ⇾Abahanuye indege bajyaga babyiyemerera 94,95 na 96 rwose ntabanga ryarimo! Baravugaga ngo ntakundi byari kugenda ikindi hari nigihe bavugaga ko mu ndege ntacyarimo!! sinzi impamvu murumarira igihe kuko nyine ibyo ntacyo twabikoraho!
Tanga igitekerezo