U Rwanda rumaze kwigarurira u Buriza n’u Bwanacyambwe, bwari busigaranye ibihugu 4 by’ibituranyi bikomeye bihangayikishije Ingoma-Nyiginya y’i Gasabo, muri ibyo bihugu harimo Ingoma ya Nduga yari iherereye mu burengarazuba bw’Ingoma y’i Gasabo , wambutse uruzi rwa Nyabarongo.
Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, ni yo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda. Ingoma-Ngabe yabo yari “NYABIHINDA “. Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo ha mbere. Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye (Muhanga, Kamonyi, Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu, Shyanda, Ntyazo na Muyira ho muri Butare ( mu Karere ka Nyanza n’agace gato ka Huye ).Kugira ngo Umwami w’u Rwanda yigarurire igihugu gikomeye gityo habaye ubucakura bwo mu rwego rwo hejuru.
Dore uko byagenze
MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I amaze kwima ingoma ahasaga mu w’1411 kugeza mu w’1444, yihatiye kwigaruria Nduga y’Ababanda iranga imubera ibamba.Bigera naho Nduga igaba ibitero byambuka Nyabarongo. MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO wategekaga Nduga amaze kunanirana ,Mibambwe I yigiriye inama yo kugirana nawe imimaro (amasezerano yo kutarwana ), biremezwa Mashira ahamya ubwami bwa Nduga.
Nyuma yaho imishyikirano yarakomeye, haziraho no gushyingirana. Nuko Mashira arongora NYIRANTORWA umukobwa wa Mibambwe I, naho Mibambwe I arongora BWIZA bwa Mashira budashira irora n’irongorwa (icyo nicyo cyari igisingizo cye ) ndetse na GAHINDIRO ka Mibambwe I arongora NYANKERI ya Mashira (Babaye abasanzire na se ).
Nyuma y’ubwo busabane buvanzemo n’amayeri ya Politiki, niho hadutse igitero cya kabiri cy’Abanyoro. Mibambwe I yagerageje kwitabaza u Bugesera, Gisaka na Nduga, ibyo bihugu byanga kumutabara. Nuko Mibambwe abonye ko asumbirijwe, kandi u Rwanda rwe rumaze gusibama, ahitamo guhunga, ahungana n’ingabo, abaturage ndetse n’amatungo, berekeza I Bushi (Bukavu y’ubu ). Ubwo Abanyoro bateye n’I Gisaka, ariko ntibyakomera, batera u Bugesera, umwami SANGANO w’u Bugesera arahagwa. Bakurikiranye Mibambwe, ariko bagenda intage, udusigisigi twabo dutura mu majyepfo y’I Nduga .
Mibambwe I n’Abanyarwanda baza kumva ko CWA I, umwami w’Abanyoro yapfuye, barahunguka. Mu ihunguka rye Mibambwe yagiye asubira mu maraso ye igihe yahungaga, ajya kwagira Sebukwe akaba n’umukwe we Mashira wari utuye I Nyanza muri icyo gihe. Mashira rero yaje gusanganira Sebukwe ntacyo yikeka, arazimana. Igihe kigeze hagati, baramufata Mibambwe I aramwica, afatanyije na MUNYANA wavaga inda imwe na Mashira kwa se wabo, amutsinda aho ngaho I Nyanza. Ibyo kwa Mashira birarimbuka, Nduga itsindwa itsinzwe noneho.
Ibyatumye Nduga itsindwa
Ukwirara hamwe n’ikizere ngo kiraza amasinde. Mu by’ukuri bivanze n’ubupfayongo. Dore nawe, Mashira ntiyari abuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana, mu gihe Mibambwe I hamwe n’abagaragu be (ngo abenshi bari Abasinga) bo bari bagamije politiki, iyi idatinya kwigarurira ibihugu. Ubugambanyi bwa Munyanya. Munyanya yavaga inda imwe na Mashira mwa se wabo; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira.
Inkurikizi ku itsindwa rya Nduga
Inkurikizi z’itsindwa rya Nduga ni intambwe ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi duhugu. Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufututse, bukomeye.
Abanyanduga bakomeje gushyamirana n’abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu bitongero by’imihango bagerageje kunga Nduga n’abayigaruriye bavuga ngo: "tuza... nk’inono y’Abasindi na Kibanda". Ni ukuvuga ngo: worohe nk’ifu y’inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y’Ababanda. Mu by’ukuri ngo no mu myaka y’1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana n’Abanyiginya. Naho incyuro z’Abanyiginya ari hamwe n’Abasinga zigaragarira mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w’umubanda.
Hari Ababanda benshi batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y’u Rwanda n’ahandi. Hari abimukanye amazina y’aho baturutse: Marangara (muri Komini Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri (Gikongoro).
Nduga yabaye umutima w’u Rwanda rw’Abanyiginya, abami barahikunze baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z’u Rwanda rw’icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n’Abanyenduga
Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo, baramuterekereye, bararimba bamushyira mu mubare w’imandwa. Nyamara ngo yaba yari igihangange gishishikajwe no kwagura igihugu no kugitegeka neza.
U Bwanacyambwe bwigaruriwe n’Abagesera b’Abazirankende, Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy’abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi.
Icyo gihe cyose, urubibi rw’i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n’uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y’u Bwanacyambwe. Byageza n’aho umwami w’i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b’u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera (mu myaka y’1770).
Hifashishijwe ibitabo nka Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943(KAGAME Alexis), Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959) na Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 cya (LOUIS de Lacger).
1 Ibitekerezo
Kamanzi Kuwa 25/10/20
yarakoze kumwica none kuki we yanze kumutabara yatewe nabanyoro
Subiza ⇾Tanga igitekerezo