Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’imbugankoranyambaga muri FIFA, Keenu Rattray, yatunguye isi yose ubwo yambikaga impeta umukunzi we usanzwe agendera mu kagare k’abamugaye.
Ubusanzwe benshi iyo babonye abafite ubumuga bw’ingingo butuma bagendera mu kagare bababona nkabadakwiye ibyiza gusa kuri Keenu Rattray we ababonamo igisubizo cy’ubuzima bwe n’ubw’umuryango we yifuza kugira hano ku isi.
Ku muteguro udasanzwe nk’umusore udashaka guterwa indobo niko Keenu Rattray yari yateguye aho yazanye umukunzi we ugendera mu kagare k’abamugaye.
Mu birori bitarimo akavuyo k’abantu benshi, Keenu Rattray yazanye umukunzi we Hannah maze amuterera ivi amusaba ko yamubera umugore.
Gutungurwa kuvanze n’amarangamutima nibyo byagaragaye ku maso ya Hannah ubwo Keenu Rattray yashingaga ivi hasi imbere y’umukobwa uri mu kagare k’abamugaye amusaba ko yamubera umugore mu buzima bwe bwose asigaje ku isi.
Ubusabe bwa Keenu Rattray bwemejwe na Hannah ubwo yatangaga ikiganza cye maze uyu musore agahita amwambika impeta ya fiancailles iteguza ubukwe buzaba budasanzwe.
Nk’umusore wari umaze kwemeza inkumi, yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze n’ubwira bwinshi maze asangiza abamukurikira ibyiyumviro bye nyuma yo kwemererwa kuzaba umugabo w’umugore mu minsi iri mbere.
Ku wa gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, Keenu yasohoye amafoto ari guterera Hannah ivi maze ayaherekesha amagambo yuje umunezero, aho yanditse ati: "Imigisha myinshi mu buzima bwanjye, rwose uri uw’ingenzi."
Ababonye ibyo batangajwe n’urukundo ruri hagati y’uyu musore n’uyu mukobwo ugendera mu kagare gusa hari n’abandi bateye amabuye uyu musore bamubaza niba yarabuze abakobwa ku buryo yemera gusaba kubana n’ugendera mu kagare.
1 Ibitekerezo
Kuwa 05/05/24
Nitwa igwaneza uwomusore wakunze ubana nubumuga imana imuhe umugisha kuko uworushatse rura musanga
Subiza ⇾Tanga igitekerezo