Home > ... > Forum 8559

Ibigwi by’Umwami w’Abami, Constantine n’uko yaje kubatizwa ntibivugweho rumwe

26 August 2020, 09:07, by erneste

Constantin icyo azwiho, twabirebera mu mashusho abiri atandukanye. iya mbere ni uguhesha intsinzi ingoma ya Roma mu rugamba yari imaze igihe irimo irwanya ubukristo binyuriye mu gutsemba ababukwirakwiza aho Roma yategekaga hose,ibyo bari barananiwe kugeraho bakoresheje inkota babigezwaho na Constintin wahuje ubukristo n’ubupagani ariyo dini ya Roma ari nabyo byaje kubyara idini ihuriweho n’izo mpande zombi, icyo yakoze yari azi neza ko aribwo buryo bwo gutsinda ubukristo kuko cyaricyo gihe cyo guhindura ubukristo bukagira imigenzereze ya gipagani nko gusenga ibishushanyo,kwiyambaza abapfuye babita abatagatifu(guterekera kwiyoberanije) n’ibindi.
iya kabiri itazibagirana ku bakristo b’ukuri n’uburyo ariwe wabaye igikoresho cy’umwanzi w’Imana n’abantu bayo mu kuzana iyobokamana riyobya abantu rikemerwa mw’isi yose ko ari ryiza, rikubahwa n’abakomeye, rikayobora za politike z’ibihugu rikabigiramo ijambo rikomeye. abatazi iyo biva n’iyo bijya bakariyoboka nta buryarya bazi ko ari ryo rembo ribageza ku Mana kandi mu by’ukuri ari irembo riganisha ku irimbukiro.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa