Home > ... > Forum 19340

Amateka ya Ellen Gould White washinze idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7

6 August 2021, 13:43, by Jackson

Muvandimwe nshuti,ndagushimiye k’ubwo umuhate ufite wo kugaragaza ko wasomye ibyanditswe byera.Ariko Ukeneye kwiga neza Bibiya kdi ukanamenya neza ibyo uyu mubyeyi Ellen G White,mukereka kugoreka ibyo yanditse:
Niba usoma Bibiliya uyisoma ushaka gusobanukirwa atari ugupfa gusoma gusa ntabwo wari kubeshya ibyo Bibiliya itavuze:
1.Ntaho Bibiliya yemerera kunywa inzoga,iryo somo uzarisubiremo neza,umenye impamvu Paulo yabwiraga Thimothe atyo,
2.Ntabwo Ari Ellen White ariwe ubuza kurya inyama,kuko na Bibiliya uvuga ntaho yemerera abantu kurya inyama,kuko mu itangiro Imana ikimara kurema umuntu mu biryo yahaye umuntu ntaho wabona inyama,rero inama Ellen White yatanze ntabwo Ari ize ku giti cye ahubwo zikomoka Ku ijambo ry’Imana.
3.Ntabwo Isabato yari iy’Abayuda nshuti,oya rwose Itangiriro 2:1-4,Kuva 20:8,Ezeckiel 20:20,Yesaya 58:13-14,Mathieu 27:62,Mathieu 28:1-7,Marc 15:42,Marc 16:1-8,9-11,Luka 4:16,Luka 23:50-56,Luka 24:1-7,Ibyakozwe n’intumwa 13:44 n’andi masomo menshi.........,rero ntekereza ko ibyo wavuze ushobora kuba utabizi,ahubwo naguha inama y’uko wakwemera Bibiliya ikakuyobora aho kugira uyikoreshe usobanura ukuri kwayo ukoresheje intekerezo za we.Muri make ibyo wavuze ni ibitekerezo byawe ntabwo Ari ukuri kwa Bibiliya.Mwuka w’Imana agushoboze gusobanukirwa.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa