Home > ... > Forum 19465

Rwanda: Igwingirabitekerezo ni ingaruka z’inyigisho nyobokamana

12 August 2021, 21:35, by ernest

Isi ntiriho itagira nyirayo, kandi nawe wandika ibi waravutse usanga isi iriho. hari abayigutanzeho batakiyiriho kandi nawe uzapfa uyisige ariko icyo ukwiriye kumenya nuko hari iri hejuru yibyo byose idapfa kandi itavuguruzwa nibyo yaremye. hatabayeho kwitwaza covid,hari abandi barwanije biblia kandi batabitewe nimpamvu zimwe nizo uvuze, gusa babitewe no kwanga ukuri kuyirimo. Biblia ubwayo siyo soko y’amacakubiri ahubwo kuva satani yamanukira isi hahise habaho antagonisme (ikibi kirwanya icyiza cyigishwa na Biblia.) izo mbaraga ebyiri zitabasha guhuza nizo zihora zihanganye kandi zikorera mu migabane ibiri y’abantu badashobora ghuza,yabaye abantu bari bazi ko hari uwabaremye akabashyira mwisi, bakamenya ko abaruta cyane nkuko ibumba utarihwanya n’umubumbyi , mu byukuri bakamenye ko uwo mutware utwara abatware, n’umwami w’abami atarekera ibiremwa bye mw’isi nta mategeko n’amabwiriza abigenga kandi umunyeyi wese agena uko umuryango we ubaho akawurinda kononekara no kwigana abiyonona. Imana ni umubyeyi,abayumvira n’abana bayo naho abatumvira n’abumubi. ariko umutima wa kamere muntu wanga amategeko y’Imana ndetse ntunayishimira kuko ayobora abantu mu kuri no mu mucyo kandi aho mwene muntu yaramenyereye umwijima n’ibinyoma. ngaho aho urugamba rushingiye ibindi n’inzitwazo. Abagira imyumvire iciriritse nabo ntibabura nyamara ubwenge nabwo ntibwiburira icyibugaragaza. Murakoze

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa