Home > ... > Forum 19477

Rwanda: Igwingirabitekerezo ni ingaruka z’inyigisho nyobokamana

13 August 2021, 11:27, by Elyse

Iyo wize nabi BIBILIYA ugira ngo iravuguruzanya, nyamara ntivuguruzanya ahubwo IRUZUZANYA.

YESAYA 9: 5 "Nuko Umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, UMWAMI W’AMAHORO"

Yesu amaze kuvukira mu isi abamarayika bararirimbye bati, LUKA 2:14 "Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi AMAHORO abe mu bo yishimira"

Yesu amaze gukura, ubwo yabwirizaga asa n’uwavuguruje aya magambo kuko yavuze ngo:
MATAYO 10: 34 "Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana AMAHORO mu isi. SI NAJE KUZANA AMAHORO, AHUBWO NAJE KUZANA INKOTA"

None ko YESAYA, N’ABAMARAYIKA bose bavugaga ko YESU aje kuzana AMAHORO MU isi, ese YESU YABA YARIHAKANYE IBYAMUHANUWEHO?

Aha ni ho dukenera UMWUKA W’UBUHANUZI kugira ngo dusobanukirwe,

Ellen White, INTAMBARA IKOMEYE NTO, P 37

"Nyamara iyo usobanukiwe neza izo mvugo zombi,
usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro. Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira
isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. UBUTUMWA BWIZA BUBIGISHA AMAHAME AGENGA IMIBEREHO ANYURANYE CYANE N’INGESO ZABO N’IBYIFUZO BYABO MAZE BIGATUMA BABURWANYA.Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri kandi atunganye. NI MURI UBWO BURYO UBUTUMWA BWIZA BWISWE INKOTA, KUKO UKURI BWIGISHA KUBYUTSA URWANGO N’AMAKIMBIRANE. "

Iyi nkuru ni ukwisubiramo kuziguye kw’icyateje impindura matwara y’ubu Fransa.Muvandimwe,MVUKIYEHE, uwaguha amahirwe ukamenya ugutera inkunga mu bitekerezo nk’ibi wandika,wakwirukanka ukamuhungira kure.Ni umubisha,ni Umwanzi w’abantu n’Imana.Niba bibiliya itabasha kunga abantu,ibitekerezo by’abantu,byaba ari imburamumaro.Ubufaransa bwakoze nk’uko uvuze uku,itoteza bakristo mu bihugu by’Uburayi rishinga intebe aho hantu,abakristo bamaze gushira abandi bahungiye muri Amerika,babuze abo bica,barahindukirana,baricana,Maze papa Agatha naNapoleon aramufunga agwa mu buroko.Uwo ni wo musaruro uboneka aho Bibiliya yigijweyo.Uguha inama ni umunyambaraga,humura urashyigikiwe,arko nakugira inama wa wiyita umunyabwenge we,uhindukiye wazabona ubugingo.Arko niba ukomeje kuba intwaro y’umubi(Satani) courage,komeza uroge abantu,uzagororerwa ibikwiriye umuhate wawe.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa