crossorigin="anonymous">

Home > ... > Forum 56604

N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa

9 October 2023, 05:13, by Evariste

Reka mbanze mbashimire kubwiyi nyandiko igaragaza ibitekerezo mufite ku iyoboka Mana, ikigaragara muriyo ntimuhakana Imana nabyo nibyo kwishimirwa ahubwo bigaragaraga ko yaba mwe kimwe n’abandi bananiwe kuvangura ukuri mu binyoma dore ko ibinyoma ari nabyo byinshi mu myizerere kuruta ukuri. Aho mwavuze ko mwizera Imana ariko tudakwiriye kuyizezwa nibitabo habayeho kwivuguruza ubwo mwasozaga mutanga isomo ryo muri Biblia werekanye ko hari ibitabo byiza byatwigisha kumenya Imana kandi niko kuri kuko ikibazo isi ifite kugeza ubu si ibitabo kuko hari ibitabo byiza byabayeho kubw’umugambi w’Imana ngo bitwigishe ahubwo icyabuze mu bantu n’ubushake bwo kwiga no gushakashaka ngo bamenye ukuri. Ibyakozwe n’intumwa 17:10-11
Reka ab’iberoya batubere urugero rwiza Natwe dushakashake iminsi yose mu byanditswe tureba ko ibyo twigishwa bihuje koko nukuri kwa Biblia.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa