Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Mata 2021 yatangaje ko mu Karere ka Rusizi yahafatiye abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro, bakica umuturage mu murenge wa Gihundwe bagakomeretsa undi mu wa Mururu.
Ku rubuga rwa Twitter yagize iti: “Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.”
BWIZA yahamagaye ku murongo wa telefone Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kugira ngo [niba byashoboka] ayitangarize amazina y’aba bakekwa, ntiyafata telefone. Yamwandikiye ubutumwa ku rubuga rwa WhatsApp kuko yabonaga ahari (ari online) ariko amasaha arenga abiri arashize atarasubiza.
Bateye abaturage, bamwe bambaye imyenda ya gisirikare
Batatu mu bakekwa bagabye igitero ku rugo rw’umuturage witwa Bavugamenshi Fidel mu Mudugudu wa Mpogora, Akagari ka Gatsiro, muri Gihundwe saa tatu z’ijoro rya tariki ya 27 Ukuboza 2020.
Umuturanyi wa Bavugamenshi yavuze ko aba barimo abambaye imyenda ya gisirikare banapfutse amasura bageze muri uru rugo, batangira kurusaka, banasaba uyu mugabo usanzwe ucuruza amatungo kubaha imbunda afite, ababwira ko nta mbunda atunze.
Bavugamenshi amaze kubabirwa ko nta mbunda afite, bamusabye amafaranga, icyo gihe atarabasubiza baramuhambira, bakomeza gusaka inzu, babonamo amafaranga y’u Rwanda (FRW) 470,000 barayafata nk’uko uyu muturanyi yakomeje abivuga.
Muri ako kanya umugore wa Bavugamenshi witwa Mukandayisenga Olive abonye ko amafaranga bayafashe, yashatse kubarwanya, bamurasa isasu mu rubavu, aravirirana. Yaje gupfa ubwo yajyanwaga ku bitaro bya Gihundwe.
Inkuru irambuye Rusizi: Abitwaje intwaro bateye mu rugo rw’umuturage, bamwicira umugore http://bwiza.com/?Rusizi-Abitwaje-intwaro-bateye-mu-rugo-rw-umuturage-bamwicira-umugore
Ku yindi nshuro bateye muri Mururu
Mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yari amaze hafi amezi abiri abwiye iki gitangazamakuru ko hari gukorwa iperereza ku bujura bwakorewe muri Gihundwe, abajura bitwaje intwaro (ntituzi niba ari aba mbere), bateye abaturage mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu mu ijoro rya tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie icyo gihe yatangaje ko aba bajura bageze muri Kabahinda, batangira gukoranya abaturage, babambura amafaranga abarirwa mu bihumbi 30 FRW.
Kankindi yavuze ko hari umuturage watangiye gukeka ko atari abasirikare, bahita bamurasa, arakomereka, ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.
Inkuru irambuye ku bujura bwakorewe muri Mururu Rusizi: Abitwaje intwaro bateye abaturage barasamo umwe http://bwiza.com/?Rusizi-Abitwaje-intwaro-bateye-abaturage-barasamo-umwe
Hashingiwe ku itangazo rya Polisi y’u Rwanda ry’uyu munsi, bigaragara ko aba bajura bakomeje kugaba ibitero ku baturage no mu Murenge wa Kamembe, uherereyemo umujyi wa Rusizi. Mu gihe CP Kabera yaduha amakuru arambuye ku ifatwa ryabo n’ibyaha bakekwaho, turaza kubibatangariza.
Ubu ngubu abakekwa bose bafungiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
1 Ibitekerezo
kamaliza Kuwa 12/04/21
Ibyo nibabacengezi baba babuza abantu amahoro
Subiza ⇾Tanga igitekerezo