Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020, Dr. John Pombe Magufuli uherutse kwegukana insinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yarahiriye kuyobora manda ya kabiri.
Muri Sitade ya Dodoma umuhango wabereyemo, habereye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi kadasanzwe k’abakomando b’imbaraga bo mu gisirikare cya Tanzania.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, aba basirikare bahetse mu mugongo ibikapu bisa n’ibiremereye, biri mu mabara y’imyenda ya gisirikare n’ibindi by’icyatsi.
Mu biganza kandi bafashe imbunda nka bumwe mu bwirinzi umusirikare agendana mu gihe ari mu kazi.
Muri aya matora yabaye tariki ya 28 Ukwakira 2020, Dr. Magufuli wari uhagarariye ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi yagize amajwi 84%, akurikirwa na Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA wagize 13%.
Isangize abandi
2 Ibitekerezo
uzayisenga Kuwa 06/11/20
Ntukuri biratangaje pe
Subiza ⇾Violette Kuwa 13/01/21
Hi,
Subiza ⇾I’m ,
How are you doing regarding your Business Reviews?
Google reviews increase trust and credibility. This might sound strange, but a huge most of 18-35-year-olds trust online reviews up to recommendations from friends and family.
https://slimex365.com/googlereviews470636
Kind Regards,
Tanga igitekerezo