Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k’aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere.
Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y’u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n’imibereho y’abaturage, akaba yaravuzweho cyane n’Abanyarwanda cyangwa se akaba afite ingaruka ku buzima rusange bw’igihugu.
Amakuru yihariye yaranze iki cyumweru ni aya akurikira:
RURA ikomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyiraho ibiciro by’ingendo bishya
Uru rwego rwashyizeho ibi biciro tariki ya 14 Ukwakira 2020, bisimbura ibyo rwashyizeho muri Gicurasi, gusa rukomeje kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barushinja kubizamura, rutitaye ku nyungu za rubanda.
Ni ibiciro RURA yashyizeho ishingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12, cyahaye uburenganzira abatwara abagenzi mu modoka rusange gutwara abangana n’ubushobozi bw’imodoka zabo (100%).
Abadepite babiri; Hon. Dr. Frank Habineza na Christine Mukabunani, Ingabire Marie Immaculee uyoboye Transparent International mu Rwanda ndetse n’ibindi byamamare, ntibahwemye kunenga icyemezo cya RURA ndetse bayisaba ko yakwisubiraho, ikagabanya ibiciro.
Ubu haracyategerejwe icyo RURA izakurikizaho nyuma yo kugaragara ko uruhande runini rutishimiye ibi biciro by’ingendo.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ubuhinzi bw’urumogi
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020 ni bwo byemejwe ko mu Rwanda hagiye kujya hakorwa ubuhinzi bw’urumogi, ku mpamvu yo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi yasobanuye uburyo ubuhinzi bw’iki kimera buzakorwa, hirindwa impamvu yose yatuma giteza umutekano muke.
Umusaruro w’iki kimera uzajya woherezwa mu mahanga afite ubushobozi bwo kugitunganyamo umuti.
Nta musore wifite uzongera kugaragara ku cyiciro cy’ababyeyi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko mu byiciro by’ubudehe bizatangira gukora muri Gashyantare 2021, ingaragu zizajya zihabwa ibyiciro bitandukanye n’ibyababyeyi, hashingiwe ku byo zinjiza ku kwezi.
Minisitiri Shyaka yabitangarije TV1 tariki ya 17 Ukwakira, nka zimwe mu mpinduka zizagaragara muri ibi byiciro bishya, aho bamwe mu batarashaka bazajya mu byiciro bitandukanye n’iby’ababyeyi babo.
Minisitiri Shyaka yifashishije urugero rw’umusore yabwiwe na muganga, wagiye kwivuza atwaye imodoka ye yo mu Bwoko bwa Benz. Ngo uwo musore ugasanga na we yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, hamwe n’umubyeyi we w’umukecuru.
Me Evode wari umaze amezi 8 yeguye muri Guverinoma, yagizwe Senateri
Tariki ya 16 Ukwakira 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Me Evode Uwizeyimana, amugira Senateri.
Ni nyuma y’aho muri Gashyantare, Me Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yeguye kiri izi nshingano nyuma yo guhohotera umugore ukorera urwego rucunga umutekano.
Gusa ubwo Me Evode yari amaze guhohotera uyu mugore, yabisabiye imbabazi, ajya no gusabira imbabazi ku cyicaro cy’ikigo cya ISCO akorera. Kuba yaricujije akanasaba imbabazi, abenshi [na we ubwe] babishingaraho bavuga ko ari yo mpamvu yatumye Umukuru w’Igihugu yongera kumugirira icyizere.
Leta y’u Burundi yasabye ko abavuga Ikinyarwanda bashakishwamo abahungabanya umutekano
Tariki ya 12 Ukwakira 2020 humvikanye ijwi ry’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Pierre Nkurikiye wasabaga abaturage gutungira ubuyobozi agatoki abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ngo abateza umutekano muke ni rwo rurimi bavuga.
Ijambo rya Pierre Nkurikiye byavuzwe ko yarivugiye mu Ntara ya Gitega, ryagize riti: “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mwumvise uvuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.”
IMIKINO
Sadate wayoboye Rayon Sports yavuze ko inkoni yakubiswe n’abasirikare zatumye yanga APR FC
Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 16 Ukwakira 2020 yahishuye ko yanga APR FC, bitewe n’uko hari ubwo iyi kipe yayoboraga yigeze gutsinda iyi ngenzi yayo izwi nka mukeba; we n’abafana bajya kwishimira insinzi, abasirikare babakubitira aho ngaho.
Icyo gihe [mu mwaka atibuka], we n’abandi bafana ba Rayon Sports bari bagiye kubyinira insinzi mu gace ka Biryogo, abasirikare barahabasanga barabakubita, ibyari ukwishimira insinzi bihinduka ibindi. Sadate na bagenzi be ngo bavuye aho ngaho biruka.
Aya magambo Sadate yayatangaje ubwo yashakaga kunyomoza abamwita umufana wa APR FC wihishe muri Rayon Sports, avuga ko yanga iyi kipe y’ingabo bitewe n’izo nkoni bakubiswe.
Tanga igitekerezo