Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giha ubufasha umutwe wa M23; zisaba ko ubwo bufasha bwahagarara.
Amerika yatangaje ibi binyuze muri Amb. Robert Wood, intumwa yayo muri Loni ku bibazo byihariye bya politiki.
Uyu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari, yagaragaje ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro "rutakwihanganirwa", ashimangira ko Amerika isaba iyo mitwe "guhagarika ibitero byayo ku baturage b’intege nkeya cyane aba RDC."
Yunzemo ati: "Turanasaba za leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda kuri M23".
Robert Wood yavuze ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo nk’umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23 bimaze kwica abaturage b’abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka; asaba iyi mitwe kubihagarika.
Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’Igisirikare cya Congo Kinshasa idahwema gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’i Kinshasa, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yagaragaje ko RDC ishima "umwanya usobanutse Leta ya Amerika ihagazemo mu kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23".
Muyaya yaboneyeho gusaba ibindi bihugu gutera ikirenge mu cya Amerika kugira ngo harangire ibyo yise ubunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw’abaturage benshi ba Congo.
Kugeza ubu yaba RDF cyangwa Leta y’u Rwanda nta cyo baratangaza basubiza Amerika ku birego yashyize ku ngabo z’u Rwanda.
Inshuro nyinshi cyakora cyo Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose iha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; ikavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe na Leta ya Congo Kinshasa kireba bo ubwabo.
M23 na yo yakunze gushimangira ko nta n’urushinge ruturutse i Kigali yari yakira.
Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza imyanzuro y’inama ya Nairobi n’iya Luanda nk’umuti urambye wo gukemura ibibazo M23 na RDC bafitanye; gusa Kinshasa isa n’idakozwa inzira y’ibiganiro yagiriwe inama yo kugirana n’uriya mutwe umaze kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
5 Ibitekerezo
mateke Kuwa 28/10/22
Nyamara ibi biraba UN ifite ingabo hafi ibihumbi 20 bamaze imyaka myinshi muli DRC.Byitwa ko zaje "kuzana amahoro".United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.
Subiza ⇾kalisa jamusi Kuwa 28/10/22
None se uyu rutuku hari kopi afite y’aho ubwo bufasha bwatangiwe/bwakiririwe?
Subiza ⇾None ko ntacyo avuga kuri FDLR yagiye gukomereza Jenoside muri RDC?
Abazungu we!
Karekezi Jeanne Kuwa 28/10/22
Kalisa we! Iyo ubonye abasore bafatiwe ku rugamba basobanura ukuntu bageze muri Kongo, ubonako nta bindi bimenyetso bikenewe. Hari n’imbunda ndetse n’ibindi bikoresho byafashwe kandi ababikoze bagiye berekana uwabibaguzeho. Naho ibya FDLR byo ni urujijo yuko abari mu manza mu Rwanda ari Kongo yabafashe ndetse yabohereje mu Rwanda. Yewe hari nabo yishe. Nguko uko uwari Minisitiri w’ingabo yigeze kuvuga ati: FDLR twarayirangije. Abanyekongo badutsindira aho babaza ukuntu Jenerali Kabarebe yayoboye ingabo zose za Kongo ntarandure iyo FDLR!
Subiza ⇾MUHIRE JAMES Kuwa 30/10/22
NANGE SIMBIZI
Subiza ⇾Akumiro+Agasuzuguro Kuwa 28/10/22
Ariko se aba bagashakabuhake bumva ko hari ibyo bemerewe abandi batemerewe koko?
Subiza ⇾None se bo niba bafite impamvu yo guha Ukrene ibirwanisho,nta n’ubarwanya aturutseyo ,kuki bumva ko ibindi bihugu bitabasha gukurikirana umwanzi wabyo mu gihe hari impamvu.
Njye mbona FDEL mu gihe cyose ikiri ku butaka bwa DRC nta mutekano izabona.
Fay Baby Kuwa 28/10/22
Twizere ko U Rwanda na rwo rusaba USA guhagarika intambara muri Ukraine
Subiza ⇾MUHIRE JAMES Kuwa 30/10/22
BABANZE BAHAGARIKE INTAMBARA YUBURUSIYA NA YUKERENE
Subiza ⇾Tanga igitekerezo