Abaturage bo mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, bafite ubwoba bw’amabandi n’abanywarumogi bagize indiri aharunze itaka, hahoze isoko rya Biryogo
Bafite impungenge zuko ibitaka byarunzwe ahavuye isoko bisigaye byihishamo amabandi n’abanywa urumogi.
Umuturage ati ’’Hano havuye isoko rya Biryogo ,hasigaye harabaye indiri y’amabandi n’abanywa urumogi ku mugoroba usanga insoresore zihicaye ari nyinshi,harubwo zihaga urumogi zigashikuza telefoni abantu."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya yabwiye itangazamakuru ko biriya bitaka byashyizwe hariya na Horizon yubaka imihanda.
Gitifu Mukandahiro ati " Ibi bitaka byarunzwe hariya na Horizon yubaka umuhanda, ariko bigomba kuvaho kuko birabangamye ,sinavuga igihe bizaba byakuweho gusa biri mu byihutirwa bigomba kuvaho."
Abaturage bari gusaba ubuyobozi ko byakurwaho kugirango bagire umutekano.
Tanga igitekerezo