Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yemeje ko serivisi n’ibikorwa umunani ari byo byemerewe gukora mu rwego rwo kuzahura ubukungu muri iki gihe cya Covid-19.
Serivisi n’ibikorwa byemerewe gukora ni ibi bikurikira:
- Ibikorwa by’Inzego za leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.
- Amasoko azafungurwa ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
- Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.
- Hoteli n’amaresitora byemerewe gukora ariko bigafunga saa moya z’ijoro.
- Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
- Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu ntara.
- Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
- Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Hari serivisi n’ibikorwa umunani bizakomeza gufunga
- Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
- Insengero zizakomeza gufunga.
- Aho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro.
- Utubari tuzakomeza dufunge.
- Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara.
- Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.
- Imipaka izakomeza gufunwa keretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu barabyemerewe ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahabugenewe.
- Inama n’amakoraniro rusange ntibyemewe.
Icyitonderwa: Izi ngamba nshya zizatangira gukurikizwa tariki ya 4 Gicurasi 2020, zimare ibyumweru bibiri. Bisobanuye ko ingamba zari zisanzweho zizakomeza gukurikizwa kugeza kuri iyo tariki.
Ibi byemezo bifashwe mu gihe umubare w’abandura Covid-19 ukomeje kwiyongera mu Rwanda, abanduye bakaba bageze kuri 243 barimo 13 hagaragaye kuri uyu wa 30 Mata. Muri aba harimo 104 bakize n’139 bakirwaye ariko bari koroherwa nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Tanga igitekerezo