Kugeza ubu wishingikirije ku butumwa bwa minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi wakwemeza ko igihugu cye cyamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye icyo gihugu runyuze mu mutwe wa M23.
Umutwe wa M23 urwanya ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iz’igihugu cy’Uburundi, iz’umuryango wa SADC, inyeshyamba za FDLR zigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, Abacanshuro ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu cyiswe ‘WAZALENDO’.
Hadja Lahbib, ni Ambasaderi w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, uyu aherutse mu ruzinduko muri DRC, aganirira n’Itangazamakuru i Kinshasa yagarutse ku kibazo cy’u Rwanda na DRC maze aravuga ngo “Tugomba kuvuga ibintu mu mazina, biragaragara. Hari uwatewe n’uwateye.”
Bivuze ko Hadja Lahbib yemeza ko Igihugu cya DRC cyatewe n’u Rwanda nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Congo.
Ububiligi nta kindi bwavuga kuri iki kibazo.
Ibibazo by’ukutumvikana bimaze iminsi byigaragaza mu mubano w’Igihugu cy’Ububiligi n’u Rwanda bishimangira ko Ububiligi bwagombaga gufata uruhande rwo gushyigikira Congo, ibi icyo gihugu kikaba kibikoze mu gihe ibindi bihugu bikomeye byo byakomeje gufata impu zombi kuri iki kibazo.
Mu bafashe impu zombi kuri iki kibazo harimo Ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza n’imiryango mpuzamahanga nka EU na LONI, bose iyo bagiye kugira icyo bavuga kuri iki kibazo basaba u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC hanyuma ariko bakanasaba DRC guhagarika gukorana n’inyeshyamba z’abaterabwoba za FDLR zigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibigaragaza umugogo mu mubano w’Ububiligi n’u Rwanda harimo ko icyo gihugu cyanze kwemera Ambasaderi Vincent Karega u Rwanda rwari rwagennye mu Bubiligi, mu kumwanga Ububiligi bwahereye ku kuba uyu yarananigeze kwangwa n’Afurika y’Epfo ariko u Rwanda narwo rwashimangiye ko nta wundi mu Ambasaderi ruteganya kohereza muri icyo gihugu cy’i Burayi. Hagati aho ariko n’Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda ntarageza kuri Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira icyo gihugu i Kigali.
Hari abasesenguzi banemeza ko Ububiligi bwifuza kwikundisha cyane kuri DRC mu rwego rwo kureba uko icyo gihugu cyakwegukana amasoko y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri Congo. Uwitwa Bob Kabamba ni umwalimu w’amasomo ya politiki muri Kaminuza yo mu Bubiligi, mu busesenguzi bwe yagize ati “Ubu ibirombe byo muri DRC bifitwe n’Abashinwa, Ububiligi nabwo burabikeneye, hari kampani nyinshi z’Ababiligi zikeneye ariya mabuye y’agaciro rero ntabwo Ububiligi bwiteguye kubivamo.”
Ububiligi burishakira ayo masoko mu gihe bunabarizwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wo wagiranye amasezerano y’ibijyanye n’ubucukuzi n’igihugu cy’u Rwanda. Ayo masezerano agisinywa perezida wa Congo yahise agirira uruzinduko mu Bubiligi nyuma yo kubonana na minisitiri w’intebe atangariza abanyamakuru ko Leta ye izakora ibishoboka byose mu kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
EU yo ariko yatangaje ko “Congo idategeka umuryango abo ugomba gukorana nabo n’abo utagomba gukorana nabo.”
Kuri ibyo byo kwishakira amasoko k’Ububiligi haniyongeraho ko hari n’abavuga ko intambara z’amako ndetse na Jenoside bikunda kugarukwaho muri kano karere (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) byose bikomoka ku ngengabitekerezo yazanywe n’Ababiligi mu bihugu by’u Rwanda, Uburundi na DRC byose byakolonijwe n’Ububiligi. Ibyo akaba ari byo bituma iteka icyo gihugu gifata uruhande rwo gushyigikira abafite iyo ngengabitekerezo, mu mboni z’Ububiligi abategetsi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ni bo banyeshuri beza.
Ububiligi ariko bwanasabye DRC guhagarika gukorana na FDLR, n’ubwo ibi bitatinzweho ariko biri mu byo u Rwanda narwo ruhora rushinja icyo gihugu.
Ku bijyanye no guhagarika gutera inkunga M23, perezida w’u Rwanda aheruka kuvuga ko nawe abaza abadatera inkunga uwo mutwe impamvu batabikora, yashimangiraga ko icyo uyu mutwe urwanira cyumvikana kuko uharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi bahora bicwa abandi bagakurwa mu byabo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abahunze u Rwanda nyuma yo gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo