Impande ziri mu ntambara muri Ethiopia (ingabo z’igihugu n’abarwanyi ba Tigray People’s Liberation Front (TPLF) baharanira ubwigenge bw’agace ka Tigray) zahakanye amakuru yemejwe n’abayobozi bo muri Uganda avuga ko Perezida Museveni agiye kuzunga.
Aya makuru Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) n’ibindi bitangazamakuru byo muri Uganda nka Chimp Reports byavugaga ko byakuye ku bantu bakomeye kandi bizewe, yavugaga ko hari amatsinda aturuka ku mpande zombi, yagombaga kugera muri Uganda ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, Museveni akayobora ibiganiro nk’umuhuza.
Nk’urugero kuri uwo munsi, hari umuyobozi utarashatse ko amazina ye atangazwa wabwiye Chimp Reports ati: “Intumwa zihariye ziri mu nzira ziza muri Uganda.”
Gusa itsinda Guverinoma ya Ethiopia yashyiriyeho Tigray (Emmergency Task Force on Tigray) ryanyomoje aya makuru kuko ngo “atari ukuri”.
Umuvugizi w’iri tsinda, Redwan Hussen nk’uko bigaragara mu nkuru ya The East African, yavuze ko Guverinoma ya Ethiopia izakomeza guhiga intagondwa za TPLF, ikazishyikiriza ubutabera. Ati: “Guverinoma yiyemeje gushyira mu bikorwa itegeko mu gace ka Tigray.”
Perezida wa TPLF, Debretsion Grebremichael na we yunze mu rya Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa 16 Ugushyingo, avuga ko iby’ubutumire bwa Museveni atabizi.
Mu gihe izi mpande zihakana ibyo kungwa, hari amakuru y’igitangazamakuru The Independent cyo muri Uganda avuga ko Perezida Museveni kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2020 yakiriye intumwa zaturutse muri Guverinoma ya Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Demeke Mekonnen Hassen. Yabwiye izi ntumwa ko ibiganiro na Tigray ari byo byatuma ikibazo impande zombi zifitanye kibonerwa umuti.
Tariki ya 4 Ugushyingo 2020 ni bwo abarwanyi ba TPLF bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu. Byatumye kuri uwo munsi, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ategeka ko habaho ukwihorera. TPLF nayo yatangaje ko yiteguye kurwana, ubu intambara ikaba irimbanyije, aho bigaragara ko ishobora gukurura amakimbirane mu karere kose.
Tanga igitekerezo