Mu Karere ka Gakenke ,Umurenge wa Mugunga,akagari ka Nkomane,mu mudugudu wa Kanaba haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuturage witwa Manirafasha Schadrack w’imyaka 26 y’amavuko watembanywe n’amasuri bikamuviramo urupfu.
Ibi bikaba byamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 ku isaha ya saa 6:30 nibwo ngo ubuyobozi bwakurikiranaga amakuru yerekeranye n’ibiza kuko imvura yaraye igwa,bagahita bamenya ko uyu muturage yaguye mu mukokwe ugabanya Rubona na Kanamba agatembanwa n’amasuri ibitengu bikamugwira.
Uwimana Eugene Gitifu w’Umurenge wa Mugunga yabwiye BWIZA ati:”Amakuru y’uko hari umuntu watwawe n’ibiza niyo, yarimo agenda yazindutse hagati y’imisozi yambukiranya imisozi ibiri haraguru havayo amazi menshi cyane aramutwara.
Gitifu akomeza avugako bakomeje gukusanya amakuru kuko kugeza ubu hari amakuru y’inzu zangijwe n’ibiza,zigahirima ndetse hakaba hari n’inkango zacitse muri uyu murenge,avugako ari umurenge w’imisozi miremire.
Tanga igitekerezo