Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR)iravugwaho gukora impinduka muri gahunda yo gutanga gaz yo gutekesha ku mpunzi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda. Iyi nkunga yaciwemo kabiri. Impunzi zirataka kugerageza gushaka kuzicyura ku gahato.
Kuwa Mbere, mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda, wari umunsi wo gutanga gaz, ariko abarenga kimwe cya kabiri cy’abagombaga guhabwa gaz batashye ubusa.
Impinduka zihana impunzi
Bwa mbere mu mpunzi ziri mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye kurusha abandi, icupa rya gaz ry’ibilo 6 rigomba kumara ibyumweru bibiri rigomba gukoreshwa mu byumweru bitatu, bityo rero ni “ukugabanuka kwa 20% ukurikije imibare ya UNHCR”, nk’uko abakozi ba UNHCR babisobanura.
Ku mpunzi ziri mu cyiciro cya kabiri cy’imibereho, cy’abatishoboye byoroheje, icupa rigomba kumara ibyumweru bibiri, rigomba gukoreshwa ukwezi. Impunzi ibisobanura igira iti: “Ibi bivuze ko mu kwezi tuzahabwa gaz rimwe mu gihe mbere, twayihabwaga kabiri mu kwezi.”
Naho ku mpunzi zo mu cyiciro cya gatatu cy’imibereho batari "abatishoboye" muri rusange ni abantu bakora mu mishinga itandukanye mu nkambi, bo ntibazongera kugira gaz bahabwa.
Ibi byiyongeraho gutinda cyane bikunze kugaragara mu gutanga gaz yo gutekesha.
Impunzi y’Umurundi yavuganye na SOS Media Burundi yagize iti: “Mfite umuryango w’abantu 8, bityo gaz nari mfite mu kwezi gushize yarangiye mbere ya Mata. None, nagiye kuri comptoire bambwira ko ngomba gutegereza iminsi 13. Ni icupa rya kg 6 ukwezi kumwe. Bikaba bidashoboka rwose. "
Izi mpunzi ziremeza ko usibye gaz n’ingano y’amazi atangwa iragenzurwa cyane kuri robine rusange.
Ati: “Ubusanzwe, umuntu agomba kuvoma litiro 18 z’amazi ku munsi kandi akiyongera bitewe n’ubunini bw’umuryango. Rero, batangaje ko bagiye kugabanya ingano kandi banasuzume gahunda yo gufungura robine…. ”
Izi mpinduka zose zatumye ibiciro byiyongera ku isoko aho ibiciro by’ibicuruzwa bimwe nk’amakara, umuceri n’ibijumba byikubye kabiri cyangwa gatatu, bigatuma ubuzima bugora cyane.
Impunzi zikeka gahunda ihishe
Bati: “Ntabwo bikiri ibanga, barashaka kuduhatira gutaha wenda kubera ko ubuzima bugenda burushaho gukomera. Ubu ni ubundi buryo bwiyoberanije bwo kuducyura ku gahato. Turabibona, ntibakidushaka ariko babikora mu bwenge. "
Basabye ko iki kibazo cyarangira kandi bakitabwaho neza mu gihe bagitegereje ko ibintu bisubira mu buryo iwabo, cyane cyane Abarundi, kugira ngo batahe ku bushake.
Inkambi ya Mahama yakiriye impunzi zirenga 63.000, harimo Aburundi barenga 40.000, abasigaye ni Abanyekongo.
Tanga igitekerezo